Umunyamideli
Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko
ubuzima bwe bwinjiye mu kindi cyiciro nyuma yo kwakira agakiza, ashimangira ko
Imana yamuhinduye ikamukura mu buzima avuga ko bwari bwuzuyemo urujijo,
ububabare n’ingeso zamuteshaga umurongo.
Uyu
munyamideli wamamaye imyaka myinshi kubera uburyo yigaragazaga ku mbuga
nkoranyambaga, yanyujije ubutumwa burebure kuri konti ye ya Instagram kuri uyu
wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, agaragaza ko yafashe icyemezo cyo gutangira
ubuzima bushya, ndetse avuga ko ashaka gusangiza abantu urugendo rwe kugira ngo
rubabere isomo.
Atangira
ubutumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko hari abantu benshi bamuzi nk’umugore bagiye
babona mu mashusho ye yo hambere, ariko ko uwo muntu atakiri we.
Yagize ati:
" Uyu munsi ndashaka gusangiza abantu ikintu cy'ingenzi cyane ku buzima
bwanjye. Hari benshi mwibuka umugore mwabonaga mu mashusho yanjye ya kera.
Nanjye ndamwibuka. Ariko ndashaka kubabwira ko uwo mugore atakiri njye ndi uyu
munsi."
Yavuze ko
kugira ngo abantu bumve neza impinduka yabayeho, azongera gusangiza bamwe mu
mashusho ye ya kera, atari uko ayakumbuye cyangwa yifuza gusubira muri ubwo
buzima, ahubwo ari ukugira ngo agaragaze ko umuntu ashobora guhinduka.
Yagize ati:
"Nzongera gusangiza abantu amwe mu mashusho yanjye ya kera. Si uko
nkumbuye ubuzima nabagamo, ahubwo ni ukubereka ko impinduka ari ibintu
bishoboka. Ndifuza ko abantu babona ko umuntu ashobora kuva kure akagera
ahandi."
Shaddyboo
yavuze ko igihe kinini yamaze yumva yazimiye, adakora ibintu bihuye n'umuntu
nyakuri yari akwiye kuba we. Yavuze ko yabanaga n'ububabare, urujijo ndetse
agashakira amahoro ahantu atashoboraga kuyabona.
Mu magambo
ye yagize ati: "Mu gihe kirekire numvaga narazimiye. Sinari ndi kubaho
nk'uko nagombaga kuba ndi. Nari mfite ububabare, urujijo kandi nkiri gushakira
amahoro ahantu hatashoboraga kuyampa."
Yashimangiye
ko impinduka yagezeho atazikesha imbaraga ze bwite, ahubwo ko ari ubuntu
bw'Imana bwamuhinduriye ubuzima.
Ati:
"Nemera ntashidikanya ko Imana yahinduye ubuzima bwanjye. Ubuntu bwayo
bwampaye imbaraga zo kuba umugore nari nararemewe kuba we. Niba yarabashije
guhindura njye, ndizera ko urugendo rwanjye rushobora kuba ikimenyetso cy'uko
impinduka zishoboka kuri buri wese."
Yakomeje
agaragaza ko nta muntu ukwiriye kwiheba, kuko n'uwumva yaracitse intege cyangwa
yarazimiye ashobora kongera kubona icyizere. Yagize ati: "Nta cyo
umuntu yaba yaranyuzemo cyatuma atagira ibyiringiro. N'uwumva yakomeretse
umutima, yazimiye cyangwa yihebye, ahora afite amahirwe yo gutangira ubuzima
bushya."
Mu butumwa
bwe, Shaddyboo yanavuze ku ngaruka z'inzoga n'ibiyobyabwenge, agaragaza ko na
we yabinyuzemo kandi ko bitigeze bimufasha gukira ibikomere yari afite.
Yagize ati:
"Nzi neza uko bimeze kubura uwo uri we. Nzi icyo ibiyobyabwenge, inzoga
n'ingeso mbi bishobora gukora ku buzima bw'umuntu. Mu buzima bwanjye, inzoga
nta gikomere na kimwe zakijije. Ahubwo zarushijeho kuntandukanya n'umugore nari
nararemewe kuba we."
Yasabye
abantu bose bakoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge nk'uburyo bwo guhunga
ibibazo byabo kubireka, bakamenya ko bakwiriye ubuzima bwiza kurusha kubaho
bahunga ukuri.
Ati:
"Niba uri gukoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo uhunge
ububabare bwawe, ndashaka kukubwira ko ukwiriye ibirenze kubaho gusa. Ukwiriye
gukira. Nta wundi uzagufatira icyo cyemezo. Hari igihe kigera ugafata umwanzuro
ko ejo hawe hakwiriye kurwanirwa."
Uyu
munyamideli yanageneye ubutumwa ababyeyi, abasaba kurinda abana babo no
kubarera mu rukundo, kuko amahitamo abakuru bakora ari yo agena ahazaza
h'abato.
Yagize ati:
"Ku babyeyi bose basoma ubu butumwa, ndabasaba kurinda abana banyu.
Mubakunde, mubayobore kandi mubatoreze ahantu hatekanye ho gukurira. Amahitamo
dukora nk'abakuru ni yo yubaka cyangwa akangiza ubuzima bw'igisekuru
kizakurikiraho."
Shaddyboo
yavuze kandi ko akunda u Rwanda ndetse yishimira intambwe rumaze gutera mu
iterambere, ariko agaragaza ko kubaka igihugu bitagomba kugarukira ku bikorwa
remezo gusa, ahubwo bikwiye no guhera ku mutima w'abaturage.
Yagize ati:
"Nkunda u Rwanda. Tumaze gutera intambwe ikomeye nk'igihugu. Ariko mu gihe
turi kubaka igihugu cyacu inyuma, tugomba no kubaka imitima yacu imbere.
Igihugu kirushaho gukomera iyo abaturage bacyo bakize ibikomere, bakura kandi
bakita ku bandi."
Mu gusoza
ubutumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko atagamije gucira abantu urubanza cyangwa
kubigisha, ahubwo ko ari gusangiza abandi ibyo yanyuzemo kugira ngo ababikeneye
babone icyizere.
Yagize ati:
"Ubu si ubutumwa bwo gucira abantu urubanza. Ni ubutumwa bw'umuntu wanyuze
mu mwijima ariko akabona ibyiringiro. Icyubahiro cyose ni icy'Imana yankuye aho
nari nkiri. Niba inkuru yanjye yafasha n'umuntu umwe guhitamo gukira, amahoro
no gutangira ubuzima bushya, nzaba numva gusangiza abantu uru rugendo byari
bifite agaciro."
Yasoje
ashishikariza abantu gukiza imitima yabo, kurinda ibitekerezo byabo no
kwiringira Imana, agaragaza ko ejo hazaza heza hategereje buri wese ufata
icyemezo cyo guhinduka. Ati: "Kiza umutima wawe. Rinda ibitekerezo
byawe. Wiringire Imana. Ejo hawe heza haragutegereje."
Like This Post? Related Posts