• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Maitre Dodian umaze  kubaka kumneyekana hano mu muziki wo mu  Rwanda nyuma yo gushinga studio itunganya umuziki ikanafasha abahanzi  bakizamuka yise Global Music  yinjiye  no mubyijyanye no kuwutunganya (Production) ashyira hanze indirimbo bise Watoto wa Global y’umuhanzi Suarez .

Mu kiganiro  na Maitre  Dodian yadutangarije ko  nyuma yo gufungura studio ye  ubu ari kwihugura ibintu byose bifitanye isano n’umuziki kugira azagire uruhare mu itunganywa ry’indirimbo ze ndetse n’abahanzi  bagana studio  ye akaba ariyo mpamvu  ubu nawe yabaye producer.

Naho  ku bijyane n’Indirimbo Watoto wa Global y’Umuhanzi Suareze nawe winjiye  mu mikoranire na Studio  ye .

Yagize ati ubusanzwe yitwa Kasiho  Alfred Suarez akomoko muri Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo  aho yavukiye mu mujyi wa Goma ariko urugendo rwe  muri muzika  akaba yaratutangiriye mu Rwanda .Aho yabyinnye mu matsinda azwi nka Good  Guys y’I Nyamirambo,muri MTN na  Bralirwa na handi henshi .

Yatubwiye kandi ko nyuma y’iyo myaka yose yaje gufata gahunda yo kujya  aririmbira mu tubari no mu birori bitandukanye binyuze muri Live Band ,Aho ubu  aririmba muri  Global  Music Band  nayo ya  Maitre Dodian bikaba aribyo byamuhaye amahirwe yo kubasha gukorera muri Studio yanjye.

 




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments