Umuhanzikazi
wo muri Uganda, Jackie Chandiru, yatanze ubutumwa bukomeye asaba abagore
n’abakobwa kwirinda kohereza amafoto cyangwa amashusho y’ibanga kubo bakundana,
avuga ko urukundo nyarwo rutagomba gushingira ku gitutu cyo gusaba ibintu
nk’ibyo.
Mu kiganiro
aherutse kugirana n’itangazamakuru, Jackie Chandiru yavuze ko abantu bakwiye
gusobanukirwa ko kubaka umubano ukomeye bishingira ku bwubahane, kugirana
icyizere no kumenyana neza, aho gushingira ku guhererekanya amafoto cyangwa
amashusho yihariye.
Mu magambo
yavuze, Jackie Chandiru yanenze umuco umaze kwamamara aho bamwe basaba abo
bakundana kuboherereza amafoto cyangwa amashusho agaragaza ubwambure kugira ngo
bagaragaze urukundo cyangwa ubudahemuka.
Yagize ati:“Niba
ushaka kumbona nkiri uko navutse, ugomba kubanza gukura ,Bitangirana no
kundamutsa, tukaganira, tukamenyana buhoro buhoro mbere y'ikindi kintu cyose.”
Yasobanuye
ko umuntu ushaka kugirana umubano ukomeye n’undi akwiye kubanza kubaka icyizere
no kumenya uwo muntu, aho kwihutira gusaba amafoto cyangwa amashusho yihariye.
Jackie
Chandiru yavuze ko umubano ufite agaciro utubakwa kuri telefone cyangwa ku
guhererekanya amafoto, ahubwo wubakwa binyuze mu guhura, kuganira no kubahana.
Yongeyeho
ati:“Umuntu ushaka kugera kuri urwo rwego agomba kubanza kwinjira mu buzima
bwanjye mu buryo bukwiye, tukubaka umubano nyawo, aho gusaba amafoto cyangwa
amashusho.”
Yashimangiye
ko umuntu ugukunda by'ukuri atagomba kugushyiraho igitutu ngo umwoherereze
ibintu bishobora kuzaguteza ibibazo mu gihe kiri imbere.
Uyu
muhanzikazi yavuze ko hari abantu bakoresha urukundo nk'urwitwazo rwo gusaba
abo bakundana amafoto cyangwa amashusho y'ibanga, ibintu yavuze ko bidakwiye.
Yagaragaje
ko urukundo nyarwo rugomba kujyana no kubaha icyubahiro, ubuzima bwite
n'umutekano w'uwo mukundana.
Yasabye
abagore kudaterwa ubwoba no kwanga ibyo basabwa igihe bumva bitabahesha amahoro
cyangwa bishobora kubagiraho ingaruka.
Amagambo ya
Jackie Chandiru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi
bamushimiye ubutumwa yatanze.
Abagore
n'abakobwa benshi bagaragaje ko ubutumwa bwe buje mu gihe bukenewe, cyane cyane
mu gihe hakomeje kugaragara ibibazo by'abantu bashyira ku mugaragaro amafoto
cyangwa amashusho y'ibanga y'abo bahoze bakundana.
Abahanga mu bijyanye n'umutekano wo kuri murandasi
bavuga ko iyo amafoto cyangwa amashusho yihariye amaze koherezwa ku wundi
muntu, bigorana kuyagenzura, kuko ashobora gukwirakwizwa nta ruhushya rwa
nyirayo.
Jackie
Chandiru yasabye urubyiruko n'abakoresha ikoranabuhanga gutekereza neza mbere
yo kohereza amakuru cyangwa amashusho yihariye.
Yashimangiye
ko urukundo rudakwiye gupimirwa ku kuba umuntu yemeye kohereza amafoto
y'ibanga, ahubwo ko rugomba gushingira ku bwizerane, ubwubahane no kurinda
agaciro ka buri wese.
Ubutumwa bwe
bukomeje gushimangirwa n'impuguke mu mutekano wo kuri internet, zisaba abantu
kurushaho kurinda ubuzima bwabo bwite no kwirinda ibikorwa bishobora kubaviramo
ihohoterwa cyangwa gukwirakwizwa kw'amakuru yabo bwite mu buryo bunyuranyije
n'amategeko.
Like This Post? Related Posts