Ibitaramo
bya MTN Iwacu na Muzika ku munsi wabyo
wa gatatu bigiye gukomereza mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo aho kizabera
kuri uyu wa gatandatu Tariki ya
04 Nyakanga 2026 Umunsi abanyarwanda bizihizaho umunsi wo kwibohora ku
nshuro ya 32 , ibirori
bizabera kuri stade ya Muhanga.
Ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03
Nyakanga abahanzi bazitabira Mtn Iwacu na Muzika Festival 2026 bageze muri ako karere kugira ngo bitegure kuzashimisha abakunzi babo .
Nyuma yo kwitegura basuzumye ibyuma bazakoreraho
maze Abahanzi bose berekeza muri Siporo rusange ya Nijoro imaze kumenyerwa mu Rwanda nka
Night Run maze bifatanya n’Ubuyobozi bw’akarere ,Ubuyobozi bwa East African
Promoters bwari burangajwe Imbere na
Mushyoma Joseph ndetse nabandi bafatanyabikorwa b’ibi bitaramo bakorana
imyitozo ngororamubiri itandukanye
Mu butumwa
yahaye abitabiriye Siporo Rusange yahuje abahanzi n'abaturage, Umuyobozi
Wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mugabo
Gilbert, yabibukije ko ku wa Gatandatu azaba ari Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku
nshuro ya 32. Ati "Ejo tariki 4 Nyakanga, ni bwo urugamba rwo kwibohora
rwarangiye. Birumvikana ko tugomba kwishima, tukishimira ko Jenoside
yakorerwaga Abatutsi yahagaritswe ariko tukanishimira imiyoborere myiza."
Nyuma abahanzi bahawe umwanya baganiriza abakunzi babo muri Muhanga bizezanya ko ejo ari umunsi wo kwishimina nabo kandi bamaze kwitegura bihagije .