• Amakuru / POLITIKI


Uwahoze ari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among, yatangaje ko konti ze za banki zafatiriwe n'inzego z'ubutabera, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye mu mibereho ye ndetse no mu bikorwa bye by'ubucuruzi n'iby'ubugiraneza.

Ibi Among yabivuze ku wa 02 Nyakanga 2026, mu nama yagiranye n'abayobozi gakondo bo mu karere ka Teso ndetse n'abadepite bahagarariye ako karere, yabereye iwe mu gace ka Nakasero i Kampala.

Yasobanuye ko gufatirwa konti byamubujije gukomeza ibikorwa byinshi byari gufasha abaturage, birimo imishinga y'iterambere n'iy'ubugiraneza, ashimangira ko abantu benshi bari batunzwe n'iyo mishinga na bo bahuye n'ingaruka zikomeye.

Abadepite bo mu karere ka Teso bavuze ko gufungwa kw'izo konti kwahungabanyije ubuzima bw'abaturage benshi, cyane cyane abakozi bakoraga muri iyo mishinga n'abahabwaga ubufasha. 

Basabye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kwinjira muri iki kibazo kugira ngo harebwe uburyo konti za Among zafungurwa, ibikorwa by'iterambere bikomeze kandi abaturage bongere babone imibereho myiza.

Mu ibaruwa bamwandikiye, abo badepite bagaragaje ko gufungura izo konti byafasha gusubiza ku murongo ibikorwa by'ubukungu byari byarahagaze, ndetse bigatuma imishinga ifasha abaturage ikomeza gukora mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyemezo cyo gufatira konti za Among cyafashwe mu rwego rw'iperereza rikorwa n'Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru wa Leta (IGG) ku bufatanye n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (CID). 

Izo nzego zirimo gukora iperereza ku birego birimo kunyereza umutungo wa Leta, ruswa, kutagaragaza neza inkomoko y'imitungo n'imicungire mibi y'umutungo wa Leta.

Nubwo iperereza rigikomeje, Anita Among akomeje guhakana ibyo aregwa. Avuga ko nta mafaranga menshi cyangwa indi mitungo itemewe yigeze iboneka iwe, kandi ko ari gukorana n'inzego z'iperereza kugira ngo ukuri kugaragare.

Perezida Museveni na we aherutse gutangaza ko ari ngombwa guha inzego z'ubutabera umwanya wo kurangiza iperereza, ashimangira ko nta mwanzuro wa nyuma ukwiye gufatwa mbere y'uko raporo yaryo isohoka.

Anita Among amaze igihe ari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Uganda, ariko mu mezi ashize yagiye avugwaho kenshi mu iperereza rijyanye n'imikoreshereze y'umutungo wa Leta. 

Ibyo byatumye anashyirwa mu bihano n'ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw'isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bwongereza, bimushinja ibyaha bifitanye isano na ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu, nubwo we yakomeje kubyamagana no kubihakana. 

Ipereza rikomeje, kandi ni ryo rizagena niba ibyo aregwa bifite ishingiro cyangwa niba azahanagurwaho ibyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments