Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda batangaje ko ibikorwa by’iterambere bagejeje ku baturage mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bifite agaciro karenga miliyari 2,7 Frw.
Ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage, bikubiyemo kubaka ibikorwa remezo, kubakira imiryango itishoboye, gutanga ubuvuzi bw’inzobere, gutanga amatungo no gushyigikira urubyiruko, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere imibereho yabo.
Ibikorwa bizatahwa ku mugaragaro ku wa 04 Nyakanga 2026, ari na wo munsi nyirizina u Rwanda rwizihizaho Kwibohora.
Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Murenge wa Rugarika, hubatswe ishuri rishya rizafasha guteza imbere uburezi, mu gihe ibikorwa by’ubuvuzi bitangwa n’abaganga b’Ingabo bizasorezwa ku Bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru. Muri iyo ntara kandi, hazatahwa inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko izo nzu zubatswe mu buryo bugezweho, aho buri nyubako igizwe n’inzu ebyiri zishobora gutuzwamo imiryango ibiri.
Yagize ati: “Ni inzu ebyiri muri imwe, bityo mu nzu 80 zubatswe hazatuzwamo imiryango 160.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza na ho hazatahwa inzu zubakiwe abatishoboye, hanatangwa amatungo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, mu rwego rwo gufasha abaturage kwihaza no kwiteza imbere.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, ibikorwa bizatahwa birimo inzu zubatswe mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, ikiraro cyubatswe mu Karere ka Gakenke, ndetse n’inzu zubakiwe abatishoboye n’abimuwe n’ibiza.
Mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu na ho hazatahwa izindi nzu zubatswe ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, abaturage bo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi bazungukira ku mato mashya yubatswe agamije koroshya ubwikorezi n’ingendo zo ku Kiyaga cya Kivu.
ACP Rutikanga yagize ati: “Mu Burengerazuba, mu Karere ka Nyamasheke hatahwa ubwo bwato. Hatoranyijwe Nyamasheke ngo habe ari ho butahirwa, ariko hari ubwato bumwe bugenewe Rusizi n’ubundi buzafasha Akarere ka Nyamasheke.”
Mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Rwankuba, hazatahwa ibyumba by’amashuri bishya byubatswe hagamijwe kongera ubushobozi bw’amashuri no guteza imbere ireme ry’uburezi.
Hanateganyijwe gahunda yo gutera inkunga urubyiruko rwo mu matsinda yitwa Imboni z’Impinduka, rugizwe n’abahoze bahura n’ibibazo birimo ubusinzi, uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, kugira ngo rubashe kwihangira imirimo no kwinjira mu bikorwa bibateza imbere.
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yavuze ko agaciro k’ibi bikorwa karenga miliyari 2,7 Frw gakomoka ku bufatanye bwiza hagati y’Ingabo, Polisi n’abaturage, ashimangira ko ubu bufatanye bukomeje kuba umusingi w’iterambere rirambye.
Yagize ati: “Abaturage ni bo bakora iyo mirimo bafatanyije n’abasirikare n’abapolisi. Bivuze ko umuturage ubonye ako kazi aba agabanyirijwe ikibazo cy’ubushomeri.”
Yakomeje asobanura ko ibikorwa nk’ugutanga amatungo bifite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’imiryango, agira ati: “Iyo watanze inka itanga amata n’ifumbire, ikajya mu murima, umuturage agahinga akeza.
Twebwe tutajya guhinga, tujya guhaha ku isoko. Iyo dutanze umusoro akagaruka, ibyo ni byo bihembo byacu.”
Ibikorwa ngarukamwa by’Ingabo na Polisi bikorwa buri mwaka mu gihe cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, bikaba bigamije gusangira n’abaturage umusaruro w’amahoro n’umutekano, no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.
Like This Post? Related Posts