Hakomeje kuvugwa byinshi ku buzima bwa Perezida wa Cameroon, Paul Biya, nyuma y’amakuru avuga ko bamwe mu bagize umuryango we wa hafi bagiye kumusura mu Busuwisi, aho amaze igihe ari mu mujyi wa Genève.
Uku guhwihwisa kwatangiye gukaza umurego nyuma y’inyandiko ya Jeune Afrique yavuze
ko Perezida Biya n’umugore we, Chantal Biya, bavuye muri Cameroon ku wa 7
Kamena 2026 berekeza i Genève, ku mpamvu bivugwa ko zifitanye isano n’uburwayi
bwe.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko bamwe mu
bagize umuryango wa Perezida Biya, harimo n’abadakunze kugaragara mu ngendo ze
zo hanze, bageze mu Busuwisi mu minsi ishize. Ibi byatumye bamwe batangira
gukeka ko ubuzima bwe bushobora kuba butameze neza.
Bimwe muri ibyo bitangazamakuru bivuga ko Perezida Biya yajyanywe mu
ivuriro ryihariye mu Busuwisi nyuma yo kumva atameze neza mu gihe cy’ibirori
byo kwizihiza Umunsi w’Igihugu cya Cameroon byabaye ku wa 20 Gicurasi 2026.
Icyakora, Guverinoma ya Cameroon yahakanye aya makuru. Umuvugizi wa
guverinoma, René Emmanuel Sadi, yavuze ko Perezida Biya ari i Genève ariko ko
atari mu bitaro, ndetse ko akomeje gukora inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.
Sadi yamaganye amakuru avuga ko Perezida arwaye bikomeye, ayita ibihuha
bidafite ishingiro bigamije kuyobya abaturage.
Nubwo guverinoma yahakanye ayo makuru, kuba Perezida Biya amaze igihe
kirekire atagaragara mu ruhame, hamwe no kuba bamwe mu bagize umuryango we bari
mu Busuwisi, byakomeje kongera impaka ku buzima bwe ndetse n’icyo bishobora
gusobanura ku hazaza h’ubutegetsi bwa Cameroon.
Paul Biya, w’imyaka 93, ayoboye Cameroon kuva mu 1982, akaba ari umwe mu
bayobozi bamaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi.