• Amakuru / MU-RWANDA

 


Umugabo wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Munanira I, yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho kugira uruhare mu nkongi yibasiye inzu yakorerwagamo ibikorwa by’ububaji.

Iyi nkongi yabaye mu masaha ya Saa mbili z’ijoro (20h00') ryo ku wa 05 Nyakanga 2026, ikaba yarangije ibikoresho n’inyubako yakorerwagamo ibikorwa by'ububaji (atelier).

Abaturage bavuga ko uyu mugabo ukekwa yari afitiwe ideni ry’amafaranga agera ku 80.000 Frw, bikekwa ko ari ryo ryaba ryarateye amakimbirane yaje kuvamo iyi nkongi, yibasiye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 Frw.

Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu mugabo ni uwo muri aka gace. Yakoraga muri iyi atelier ariko bamwambuye amafaranga ibihumbi 80 Frw yari yarakoreye."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko Polisi yamenye aya makuru ikihutira kugera aho inkongi yabereye ikayizimya nta muntu ihitanye cyangwa ngo ikomeretse.

Yavuze ko byangiritse birimo igisenge cy’inzu, urugi rwayo ndetse n’ibikoresho bikorerwamo birimo intebe, amadirishya n’ibitanda.

CIP Gahonzire yavuze ko nubwo hari amakuru y’uko ideni ryaba ryarabaye intandaro, iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri.

Yagize ati:"Ayo ni amakuru abaturage batanga, turacyakora iperereza ngo tumenye ukuri kwabyo. Icyakora hari amakuru agaragaza ko hashobora kuba hari amakimbirane hagati ya ba nyir’inzu n’abayikodesha."

Polisi y'u Rwanda yemeje ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments