• Imikino / FOOTBALL


Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), yanenze bikomeye icyemezo cya FIFA cyo gukuraho igihano cyari cyahawe rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, nyuma y’ikarita itukura yari yahawe, ivuga ko icyo cyemezo gitesha agaciro amategeko agenga umupira w’amaguru kandi kikabangamira ubunyangamugayo bw’irushanwa.

Balogun yari yerekanywe ikarita itukura mu mukino wa Amerika na Bosiniya-Herzegovina, bityo biteganyijwe ko atazagaragara mu mukino wa 1/8 cy’irangiza bazahuramo n’u Bubiligi. Gusa FIFA yaje gukuraho icyo gihano, bituma uyu rutahizamu umaze gutsindira Amerika ibitego byinshi muri iri rushanwa yemererwa gukina.

UEFA yavuze ko kwivanga mu byemezo by’abasifuzi nyuma y’umukino ari "kwambuka umurongo utukura", ishimangira ko guhagarika umukinnyi wakorewe ikosa rikomeye atari icyemezo cy’ubushake, ahubwo ari ihame rishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mategeko.

Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, kuva cyatangira hamaze gutangwa amakarita atukura 188, ariko umukinnyi umwe gusa ni we wari warigeze gukurirwaho igihano: Garrincha wa Brazil mu 1962, mu cyemezo cyavuzweho ko cyari cyaravangiwe na politiki.

Iyi nkundura yaje gukomera nyuma y’uko CBS News itangaje ko Perezida wa Amerika Donald Trump yahamagaye Perezida wa FIFA Gianni Infantino, amusaba kongera gusuzuma ikarita itukura ya Balogun.

Trump ubwe yemeje ko yavuganye na Infantino, avuga ko yifuzaga gusa ko icyemezo cyongera gusuzumwa kuko yumvaga Balogun atari akwiriye guhanwa. Nyuma yaho, yashimiye FIFA kuba yarafashe icyemezo cyo gukuraho icyo gihano, avuga ko iyo kidakurwaho cyari gusiga "ikizinga gikomeye" ku irushanwa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi (RBFA) ryatangaje ko rizajuririra uburenganzira bwa Balogun bwo gukina umukino uzahuza Amerika n’u Bubiligi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yavuze ko niba koko guhamagara kwa Trump ari ko kwagize uruhare mu guhindura icyemezo cya FIFA, byaba ari ukwivanga kwa politiki mu miyoborere ya siporo.

Uwahoze ayobora FIFA, Sepp Blatter, na we yanditse ku rubuga X ko umupira w’amaguru "udakwiye na rimwe kuba urubuga rw’inyungu cyangwa igitutu cya politiki."

Mu itangazo ryayo, UEFA yagize iti: "Iyo amategeko adashyizwe mu bikorwa kimwe kuri bose, ubunyangamugayo bw’umukino burahungabana kandi icyizere cy’abakunzi ba ruhago kigatakara. Turamagana iki cyemezo kidasanzwe, kidafite ibisobanuro bifatika kandi kidashingiye ku mategeko."

Komiseri wa Siporo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Glenn Micallef, na we yashimangiye ko ibyemezo birebana na siporo bikwiye gufatwa n’inzego zayo, atari abanyapolitiki.

Iyi mpaka yongeye kugaragaza ubushyamirane bumaze igihe hagati ya UEFA na FIFA ku miyoborere y’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Mu minsi ishize kandi, UEFA yatumiye umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Artan gusifura umukino wa UEFA Super Cup uzahuza Paris Saint-Germain na Aston Villa ku wa 12 Kanama 2026, nyuma y’uko atemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo asifure imikino y’Igikombe cy’Isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments