Umwuka mubi hagati ya Amerika na Irani wongeye gufata indi ntera nyuma y'uko ingabo za Amerika zigabye ibindi bitero mu majyepfo ya Irani, aho abaturage bavuga ko humvikanye ibisasu bikomeye mu bice bitandukanye byegereye umuhora wa Hormuz, umwe mu nzira z'ingenzi zikoreshwa mu bucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byatangaje ko ibisasu byumvikanye mu mijyi ya Bandar Abbas, Sirik, Jask, Konarak na Chabahar, ndetse ko hari n'ibitero byagabwe ku kirwa cya Abu Musa, kimaze imyaka myinshi kigibwaho impaka hagati ya Irani n'Ubwami bwa Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE).
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ibyo bitero ari igisubizo ku gitero Irani yari yagabye ku mato y'ubucuruzi, yandika ku rubuga Truth Social ati:"Iki ni igihano ku gitero Irani yagabye ku mato yacu ejo. Nibongera kubikora, igisubizo kizaba gikomeye kurushaho."
Ubuyobozi bw'Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibitero byari bigamije kugabanya ubushobozi bwa Irani bwo guhungabanya urujya n'uruza rw'amato anyura mu Muhora wa Hormuz, unyurwamo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Irani, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko akaba n'umwe mu bayihagarariye mu biganiro na Amerika, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko Amerika ikomeje kwibeshya niba itekereza ko ishobora gutera ubwoba igihugu cye.
Yagize ati:"Nimudutera, natwe tuzabasubiza. Umuhora wa Hormuz uzafungurwa cyangwa ugafungwa hashingiwe ku byemezo bya Irani, si ku gitutu cya Amerika."
Nyuma y'ibi bitero, ibihugu byo mu kigobe na byo byatangiye gutangaza impungenge z'umutekano. Muri Bahrain, abaturage bumvise ibisasu mu murwa mukuru Manama, mu gihe Kuwait yatangaje ko yahagaritse misile na drone zari ziturutse hanze y'igihugu. Qatar na yo yasohoye umuburo isaba abaturage n'abahatuye gukomeza kuba maso.
Ibitangazamakuru byo muri Irani bivuga ko habaye ibisasu umunani muri Bandar Abbas, ko misile ebyiri zaguye ku byambu bya Sirik na Jask, ndetse ko umuriro wadutse mu kigo cy'Ingabo zirinda ubutegetsi bwa Kisilamu (IRGC) kiri i Bushehr. Byongeye kandi, umuriro w'amashanyarazi wacitse mu mujyi wa Chabahar nyuma y'ibyo bitero.
Kugeza ubu, nta mubare w'abaguye cyangwa ibyangiritse uratangazwa ku mugaragaro, ariko ibimenyetso bigaragaza ko ibikorwaremezo bya gisirikare n'ibyambu byibasiwe.
Umuhora wa Hormuz ni inzira y'amazi ihuza Ikigobe cya Perisi n'Inyanja ya Oman.
Hanyuzwa hafi kimwe cya gatanu cya peteroli icuruzwa ku isi, bityo amakimbirane awubera hafi ashobora kuzamura ibiciro bya peteroli no guhungabanya ubukungu bw'ibihugu byinshi.
Abasesenguzi bavuga ko niba impande zombi zikomeje gusubizanya ibitero, hashobora kubaho intambara yaguka ikagira ingaruka ku bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati no ku bukungu bw'isi.
Umuryango w'Abibumbye n'ibihugu byinshi bikomeje gusaba impande zombi kwifata no gusubira ku meza y'ibiganiro kugira ngo hakumirwe intambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku karere no ku isi yose.
Like This Post? Related Posts