Ingabo
za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo
Hagati (CENTCOM) zatangaje ko zagabye
ibindi bitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran, mu gihe umwuka mubi hagati
ya Washington na Tehran ukomeje kwiyongera nubwo impande zombi zari zaragiranye
amasezerano yo guhagarika imirwano.
CENTCOM yasohoye amashusho igaragaza ibisasu bikubita ku birindiro
bya gisirikare, hagakurikiraho inkongi n’umwotsi mwinshi. Icyakora, aho ayo
mashusho yafatiwe n’igihe yafatiwe ntibyashoboye kwemezwa n’inzego zigenga.
Nk’uko
CENTCOM ibivuga, ibyo bitero byagabwe ku wa Gatatu byibasiye ibirindiro bya
gisirikare bigera kuri 90 biherereye ku nkombe za Iran. Mu byagabweho ibitero
harimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, ibikoresho byo kugenzura
inkombe z’inyanja, ububiko bwa misile n’indege zitagira abapilote (drones),
ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi ndetse n’ibikorwa byifashishwa mu
gutwara ibikoresho bya gisirikare.
Amerika
yavuze ko ibi bitero byari bigamije gukomeza kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo
kugaba ibitero ku bwato bw’ubucuruzi n’abasare banyura mu Muyoboro wa Hormuz, unyuramo
igice kinini cy’ubucuruzi bw’isi bukoresha inyanja.
Ibi
byakurikiye ibindi bitero byagabwe ku wa Kabiri, aho CENTCOM yavuze ko yibasiye
ibirindiro bya gisirikare bigera kuri 80, harimo n’utwato duto turenga 60 tw’Ingabo zidasanzwe za Iran
zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Leta
ya Amerika ivuga ko ibi bitero byakurikiye kuba Iran yararenze ku masezerano yo
guhagarika imirwano, igaba ibitero ku bwato butatu bw’ubucuruzi bwanyuraga mu
Muyoboro wa Hormuz.
Perezida
wa Amerika, Donald Trump,
yavuze ko ubuyobozi bwa Iran ari "abantu batagira icyo bitaho",
anongeraho ko gukomeza ibiganiro na bwo ari "uguta igihe". Nyuma, ari
mu ndege ya Air Force One
avuye i Ankara, yavuze ko abayobozi ba Iran bamaze kumwegera bashaka kugirana
amasezerano na Amerika.
Ku
ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’umushyikiranwa
mukuru, Mohammad Bagher Qalibaf,
yashinje Amerika kurenga ku masezerano impande zombi zari zaragiranye, avuga ko
yagabye ibitero mu majyepfo ya Iran nyuma y’ibyabaye ku wa Kabiri.
Na
ho Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) zatangaje ko na zo zagabye ibitero ku birindiro 85 bya gisirikare bya Amerika
biri hirya no hino mu karere, nk'igisubizo ku bitero bya Washington.
Ku
wa 17 Kamena, Iran na Amerika bari
basinye amasezerano y’ubwumvikane (MoU)
agamije guhagarika imirwano no gutangiza icyiciro cya mbere cy’imishyikirano
yabereye mu Busuwisi, yari igamije kugera ku masezerano ya burundu.
Icyakora, kuva ayo masezerano yasinywa, impande zombi zikomeje
gushinjanya kuyica, ibintu bikomeje gushyira mu kaga ejo hazaza h’ibiganiro no
kongera impungenge z’uko amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera.