• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yemera ko ari we muntu wa mbere Iran ishaka kwivugana/kwica, ariko ashimangira ko ibyo bitazamuca intege mu nshingano ze zo kuyobora igihugu.

Trump yabivugiye i Ankara muri Turikiya, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma y'inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa NATO.

Mu magambo ye, yavuze ko Amerika yamaze kugabanya ubushobozi bwa Iran binyuze mu bikorwa bya gisirikare, anavuga ko abayobozi batandukanye b'icyo gihugu bakomeje gusimburana.

Yagize ati: "Bari bafite abayobozi, baragiye; bazanye abandi, na bo baragiye. Ubu bafite abandi, na bo bashobora kugenda. Nanjye bashobora kunyivugana kuko ndi uwa mbere bashaka."

Trump yavuze ko nubwo azi ko ashobora kuba yugarijwe n'ibitero, adatewe ubwoba kuko yemera ko ari gukora ibyo abona ko ari byiza ku nyungu za Amerika ndetse n'umutekano w'Isi.

Ubwo yabazwaga niba azava muri Turikiya akoresheje indege isanzwe ya Air Force One aho gukoresha indi nshya yahawe na Qatar, kubera impungenge z'umutekano, Trump ntiyatanze igisubizo kiziguye. Ahubwo yavuze ko ubuzima bw'umukuru w'igihugu buhora buri mu kaga.

Yagize ati kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari inshingano zirimo ibyago byinshi, abigereranya n'ibyo abatwara imodoka z'amasiganwa bahura na byo. Yanavuze ko iyo aza kuba yaramenye mbere urugero rw'izo ngaruka, bishoboka ko atari kwiyamamaza.

Nubwo yavuze ibyo byago, Trump yashimangiye ko adashobora guterwa ubwoba n'ibyo yise iterabwoba, kuko akomeje gukora inshingano ze. Mu gusoza, yavuze asetsa ko yahitamo kuba uwa mbere kuri TikTok kurusha kuba uwa mbere ku rutonde rw'abantu bashobora kwicwa.


Trump yavuze ko ari we wa mbere Iran ishaka kwivugana nubwo bitamuteye ubwoba

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments