• Amakuru / POLITIKI


Ibihumbi by'abantu bateraniye ku Ngoro ya Imam Ali i Najaf muri Iraq kuri uyu wa Gatatu, bitabira umuhango wo gusezera bwa nyuma ku wahoze ari Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza imbaga y'abantu ishaka kwegera isanduku irimo umurambo wa Khamenei, yari itwikiriwe ibendera rya Iran kandi yanditseho amagambo agira ati: "Amahoro abe kuri wowe, yewe Ntumwa y'Imana Muhammad."

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakuru muri Iraq (INA) cyatangaje ko umuhango wabereye i Najaf warangiye neza.

Nk'uko INA ibitangaza, urugendo rwo guherekeza umurambo rwatangiriye mu gace ka Kufa Bridge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, rukomeza runyura mu bice bitandukanye by'umujyi wa Najaf.

Biteganyijwe ko umurambo wa Khamenei uzakomereza mu mujyi wa Karbala, na wo uri muri Iraq, mbere yo koherezwa muri Iran.

Urwo rugendo rw'iminsi myinshi rurasozwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga, mu mujyi wa Mashhad mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Iran, ari na ho azashyingurwa.

Leta ya Iran yemeje ko Ali Khamenei yiciwe mu gitero cya gisirikare cyahuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel cyagabwe ku wa 28 Gashyantare. Nyuma y'urupfu rwe, umuhungu we Mojtaba Khamenei yagizwe umusimbura we ku mwanya w'Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments