Mu Rwanda, ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje gufata indi ntera, aho mu mezi atandatu ashize gusa abantu 44 bazinyoye bamaze kuhasiga ubuzima . Ni imibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, agaragaza ko iki kibazo gikwiye gufatwa nk’icyorezo gisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage.
Dr. Nsanzimana yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 08 Nyakanga 2026, aho yavuze ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeye ku buryo gishobora gufatwa nk’icyorezo.
Yagize ati: "Ni ikibazo gikomeye cyane. Navuga ko ari icyorezo mu bindi…. Kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwa gatandatu dusoje n’intangiriro z’ukwa karindwi, tumaze gupfusha abantu 44."
Dr. Nsanzimana yasobanuye ko abo bantu bose bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, akavuga ko benshi baba bazinyoye bameze neza ariko nyuma y’igihe gito ubuzima bwabo bugahinduka.
Yagize ati: "Bagiye ari bazima, baranywa hanyuma, bukeye bajya kwa muganga bameze nabi; bamwe bahasiga ubuzima, abandi barahuma, abandi bararwaye, abandi ziragenda zibica buhoro buhoro."
Yagaragaje ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa n’Abanyarwanda bose, kuko uko abantu bagenda baba imbata z’inzoga, ari na ko kubivamo birushaho kugorana, bityo hakaba hakenewe ubufatanye mu kubafasha kubireka.
Ati: "Hakabamo n’ibyo tubona ari nk’uburozi kuri twe, aho bavanga ibintu bibi cyane, amatafari … bagashyiramo methanol zisa nk’izi ‘sanitizer’ twakarabaga, bikagenda rero bikica amaso, bikica ubwonko, bikica ibice bitandukanye by’umubiri."
Methanol ni ikinyabutabire gifite uburozi bukomeye ku mubiri w’umuntu. Gishobora gutera ubuhumyi, kwangiza ubwonko n’izindi ngingo z’ingenzi, ndetse kikaba cyanaviramo umuntu urupfu iyo cyakoreshejwe mu nzoga.
Hagati aho, Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo b’Abanyarwanda, ni ukuvuga umuntu umwe muri babiri, banywa inzoga.
Mu bagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 19, abanywa inzoga ni 22,2%; hagati ya 20 na 24 ni 46,7%; hagati ya 25 na 29 ni 58,2%; naho abafite hagati ya 30 na 34 ni 62%.
Ku bafite imyaka 35 na 39, abanywa inzoga ni 61,5%; hagati ya 40 na 44 bakaba 64,8%; naho abafite hagati ya 45 na 49 ni 63,3%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko no mu bagore imibare iri hejuru, aho umugore umwe muri batanu anywa inzoga.
Bwerekana ko uko imyaka yiyongera, ari na ko umubare w’abagore banywa inzoga wiyongera. Mu bafite hagati y’imyaka 15 na 19, abanywa inzoga ni 7,5%; hagati ya 20 na 24 ni 13,4%; ku bafite hagati ya 30 na 34 bakaba 21,5%; naho abafite hagati ya 45 na 49 bakarenga 28,9%.
Dr. Nsanzimana yongeye gushimangira ubukana bw’iki kibazo, agira ati: "Hari ukunywa inzoga no kwiyica. Tunashishikariza abaturage ko bakwiriye gukanguka bakabona ko ari ikibazo gikomeye. Iyo tubwira abaturage, abayobozi tuba twamaze kubyumva mbere, twese dufite inshingano."
Minisitiri w’Ubuzima yagaragaje ko uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane Bugesera, Rwamagana na Kayonza, ari two tugaragaramo cyane ikibazo cyo kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge.
Icyakora, yashimangiye ko iki kibazo kitagarukira muri utu turere gusa, ahubwo kiri mu ntara zose z’u Rwanda, bitewe n’ubwoko bw’ibihingwa biboneka muri buri gace bishobora gukoreshwa mu gukora izi nzoga.
Yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, gutanga amakuru ku bazikora n’abazicuruza, no gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kurwanya iki kibazo kugira ngo harindwe ubuzima bw’Abanyarwanda.
Abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu mezi atandatu ashize mu Rwanda
Like This Post? Related Posts