Volleyball: U Rwanda rwakubitiye mu gafuka Senegal rukatisha itike ya 1/8

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-06 14:54:53 Imikino

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nzeri 2023, Nibwo muri Misiri Ikipe y’igihugu y’abagabo muri volleyball yatsinze umukino wa kabiri wayihuje na Senegal.

Ni umwe mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya volleyball, aho nyuma yo gutsinda Senegal amaseti 3-0 byayihesheje itike ya 1/8.

Wari umukino wa Gatatu mu itsinda D , u Rwanda rwatangiye neza iseti ya mbere rushyiramo ikinyuranyo cy’amanota maze ruyitsinda ku manota 25-21.

Mu iseti ya kabiri abasore b’u Rwanda bakomeje kurusha cyane Senegal maze bayistinda amanota 25-16.

Mu iseti ya Gatatu ikipe y’Igihugu yakomeje kurusha cyanee Senegal maze bayistinda amanota 25-17.

Related Post