Ku wa 15
Nyakanga, ni bwo igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaratanze isaba ko
ingabo z'u Rwanda zikurwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo (RDC) cyarangiye. Icyakora, ku rugamba nta gihinduka kigaragara, kuko
imirwano ikomeje mu bice bitandukanye by'Intara ya Kivu y'Amajyepfo
Ibi byatumye
ibihumbi by'abaturage bamaze igihe barahungiye mu nkambi batakaza icyizere cyo
gusubira mu ngo zabo, nyuma yo kubona ko ibyari byitezwe bitagezweho.
Mu mujyi wa Uvira,
ukomeje kwakira abaturage bahunze imirwano yo mu turere twa Fizi, Mwenga ndetse
no mu misozi miremire n'iyo hagati ya Minembwe, abaturage bavuga ko kurangira
kw'iyo ntarengwa ntacyo kwabamariye, kuko umutekano utigeze ugaruka.
Umwe mu
bimuwe witwa Furaha Nyota, ukomoka i Katogota, yavuze ko yari yizeye ko ingabo
z'u Rwanda zizava ku butaka bwa RDC, bityo abaturage bakabona amahoro.
Yagize ati: "Njye
nk'umuntu wimuwe n'intambara, numvise ko u Rwanda ruzakura ingabo zarwo muri
RDC narishimye cyane. Ariko tumaze kubona ko bitabaye, twongeye kugira ubwoba
bwo kongera guhura n'ihohoterwa, cyane cyane gufatwa ku ngufu."
Nk'uko
abandi bimuwe babivuga, benshi bari bizeye ko igitutu cya dipolomasi
cyashyizweho na Washington cyari gutuma impande zihanganye zigabanya imirwano,
bityo abaturage bagasubira iwabo. Icyakora, uko iminsi yagiye ishira nta
mpinduka zibaye, icyo cyizere cyarazimye.
Prince
Katenza, umwe mu baturage baturuka mu kibaya cya Ruzizi, yagize ati: "Twari
twishimye twumvise ayo makuru. Twibwiraga ko buri wese azasubira iwe amahoro.
Ariko ubu twongeye kumva ko u Rwanda rugikomeje ibikorwa byarwo ku rugamba.
Ibyo biraduteye agahinda gakomeye."
Mu nkambi
zicumbikiye abimuwe, ubuzima bukomeje kuba bubi. Usibye ibibazo by'ibiribwa,
amazi meza n'ubuvuzi, abaturage bavuga ko icyo bifuza mbere ya byose ari
amahoro n'umutekano wabafasha gusubira mu ngo zabo.
Jeanne
Badesire, na we uri mu bimuwe, yasabye amahanga gufasha gushyira mu bikorwa
ibyemezo byafashwe.
Yagize ati: "Turasaba
Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano
asaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri RDC. Niba hari n'ingabo za Ouganda, na
zo zikureyo kugira ngo amahoro agaruke. Twararenganye bihagije, turananiwe,
ntitwifuza kongera kubona intambara."
Abasesenguzi
bavuga ko kuba igihe ntarengwa cyashyizweho na Amerika cyararangiye nta
mpinduka zibaye ku rugamba bishobora gutuma abantu batakariza icyizere inzira
za dipolomasi zigamije kurangiza amakimbirane.
Umusesenguzi
wigenga mu gukemura amakimbirane, Mapenzi Manyebwa, yavuze ko igihe kigeze ngo
imiryango mpuzamahanga irenze amagambo igafata ingamba zifatika.
Yagize ati: "Imiryango
mpuzamahanga irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w'Ubumwe
bw'u Burayi (EU), Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'Umuryango w'Abibumbye
(Loni) igomba kugira uruhare rugaragara no kubahiriza inshingano zayo kugira
ngo hubakwe amahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari."
Mu gihe
imirwano igikomeje mu bice bya Fizi, Minembwe n'ahandi muri Kivu y'Amajyepfo,
abaturage bakomeje kwibaza icyakurikiraho nyuma y'uko igihe ntarengwa cyari
cyashyizweho na Washington kirangiye nta gihindutse.
Ku baturage
basanzwe, ikibazo ntikikiri amatariki cyangwa ibiganiro bya dipolomasi gusa.
Icyo bategereje ni ingamba zifatika zagarura umutekano, zikabafasha gusubira mu
byabo no kongera kubaho mu mahoro nyuma y'imyaka myinshi y'intambara
n'ubuhunzi.
Mu gihe
hagitegerejwe indi gahunda nshya ya dipolomasi, ibihumbi by'abimuwe muri Uvira
n'utundi duce twa Kivu y'Amajyepfo bikomeje kubaho mu buzima bwuzuyemo
impungenge, bitegereje ko umutekano ugaruka kugira ngo basubire mu ngo zabo.
Like This Post? Related Posts