• Amakuru / POLITIKI


Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'u Rwanda byongeye gushimangira ubushake bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Ibi byagarutsweho mu nama ya gatanu y'Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibijyanye n'Umutekano (Joint Security Coordination Mechanism - JSCM), yabereye i Geneva mu Busuwisi ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2026.

Iyi nama yahuje intumwa za RDC n'u Rwanda, hamwe n'abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk'umuhuza w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na Komisiyo y'uyu muryango.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y'inama, impande zose zagaragaje ko zasuzumye uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC, zigamije kugira ishusho ihuriweho y'ibibazo bihari no gushimangira ubufatanye mu gushaka ibisubizo birambye.

RDC n'u Rwanda byongeye kwemeza ko bizihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano ya Washington, harimo kongera imbaraga mu kurwanya umutwe wa FDLR no gushyira mu bikorwa gahunda yo gutandukanya ingabo n'ikorwa ry'ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi hagati y'impande zombi.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka icyizere no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano, abitabiriye inama bemeranyije gusuzuma uburyo hashyirwaho uburyo bwigenga bwo kugenzura no kwemeza uko buri cyemezo gishyirwa mu bikorwa.

Inama yanahawe raporo n'Ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), by'umwihariko ku bikorwa byo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi no gufasha mu gusubiza mu gihugu abarwanyi ba FDLR. Hanaganiriwe ku buryo ubufatanye muri ibyo bikorwa bwakongerwa.

Mu gusoza inama, impande zombi ziyemeje gukomeza gusangira amakuru ku buryo buhoraho kugira ngo zirusheho kugira imyumvire imwe ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry'inzira y'amahoro.

Abitabiriye inama banashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Togo ku ruhare bakomeje kugira mu korohereza ibiganiro no gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments