Abana 20
n'umuntu mukuru umwe bitabye Iman nyuma y'impanuka ikomeye ya bisi yabereye
muri Uganda, ubwo yari itwaye abanyeshuri bari bavuye mu rugendoshuri
Nk'uko
byatangajwe na Polisi ya Uganda, iyo bisi yari iy'King David Junior School yo
mu murwa mukuru Kampala. Yari imaze kuva ku Isumo rya Sipi riherereye mu Karere
ka Kapchorwa, aho abanyeshuri bari bagiriye urugendoshuri.
Iperereza
ry'ibanze ryerekana ko umushoferi yaba yarabuze ububasha bwo kuyobora
ikinyabiziga, bityo bisi ikava mu muhanda, igonga urutare mbere yo kugwa
igaramye.
Polisi
yatangaje ko impanuka yahitanye abana 20 n'umuntu mukuru umwe, mu gihe abandi
bantu bakuru batatu hamwe n'abana benshi bakomeretse. Abakomeretse bahise bajyanwa
mu bitaro aho bari gukurikiranwa n'abaganga.
Inzego
z'umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo
mpanuka n'uruhare rw'ibintu bitandukanye bishobora kuba byarayiteye.
Iyi mpanuka
yongeye kuzamura impaka ku mutekano wo mu muhanda muri Uganda, igihugu kimaze
igihe cyugarijwe n'impanuka zikomeye, cyane cyane iz'amatagisi na bisi zitwara
abagenzi.
Abasesenguzi bavuga ko imihanda ititaweho
neza, umuvuduko ukabije ndetse no kutubahiriza amategeko y'umuhanda biri mu
bitera impanuka nyinshi.
Mu Kwakira
k'umwaka ushize, indi mpanuka yabaye ku muhanda munini ihuza ibice bitandukanye
by'igihugu, aho bisi ebyiri zagonganye, ihitana nibura abantu 46.
Raporo
yasohotse mu 2024 igaragaza ko muri uwo mwaka muri Uganda habaye impanuka zirenga
4.400 zahitanye abantu, zikaba zarasize abarenga 5.100 bapfuye, ibintu
byerekana uburemere bw'ikibazo cy'umutekano wo mu muhanda muri icyo gihugu.
Nyuma y'iyi
mpanuka, abayobozi ba Uganda n'imiryango iharanira umutekano wo mu muhanda
bongeye gusaba ko hakazwa igenzura ry'ibinyabiziga bitwara abanyeshuri,
hagatunganywa imihanda ndetse n'abashoferi bakubahiriza amategeko y'umuhanda,
mu rwego rwo gukumira ko impanuka nk'izi zikomeza guhitana ubuzima
bw'inzirakarengane.
Like This Post? Related Posts