Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda
ko bafite ubushobozi abasaba kutisuzuguza imbere y’abandi kuko ntamuntu numwe
udafite ikintu atanga.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu
nama ya Biro Politiki y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabereye mu Intare
Conference Arena ku wa 17 Nyakanga 2026.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi
nama n’Abanyarwanda muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu agiye
gufatanya n’abandi abanza akareba ibyo ajyanye ku meza y’ibiganiro kugira ngo
nawe agire umusanzu atanga aho guhora utegereje ko hari uzaza kugukemurira
ibibazo.
Yagize ati “ Nujya gufatanya n’abandi
urabanza ukumva wowe ikikurimo n’icyo utanga kugira ngo uhuze n’ibyabandi
batanga kugira ngo mwese mubigiremo inyungu mufatanyije.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo
gikunda kugaragara ari amateka ya Afurka aho usanga buri gihe yitwara nk’aho
ntacyo ifite ahubwo ihora itegereje ubufasha buturutse ahandi
Yagize ati “ Hari ikibazo gikomeye
cy’amateka yacu nk’u Rwanda cyangwa Afurika iteka dusa nk’aho ntacyo dufite
dushyira kumeza kugira ngo dusangire n’abandi. Duhora dushaka ko abandi bagira
icyo bashyira kumeza twe tukaza tugasangira nabo. Iyo politiki imaze imyaka
myinshi.”
Yagaragaje ko ibyo byose ari byo
byatumye imibanire haba iy’u Rwanda na Afurika ihora imeze nk’aho Abanyafurika
bahora bategereje ubufasha nk’aho ntacyo bashoboye kwikorera.
Yagize ati “ Ibi ni nabyo byatumye mu
mibanire yacu n’ibindi bihugu mu bice by’Isi duhora turi abo kugabirwa,
gufashwa, twemeye umwanya wo guhora tuganya dukeneye uwatugoboka.”
Yakomeje agira ati “Abagoboka baraza
rwose. Ariko (…) ikibazanye n’uko bagufitiye imbabazi. Kubera iki bagufitiye
imbabazi? Kuki? Mujya mu byibaza? Babafitiye imbabazi barabaha kuberiki? N’uko
mutari abantu nk’abandi? ntabwenge mufite?
Perezida Kagame yavuze ko uko igihugu
cyaba kingana kose nk’u Rwanda ntagihugu cyangwa umuntu batagize icyo
bifite.
Yagize ati “ Buri gihugu n’ibitoya
nk’igihugu cyacu. Buri gihugu buri bantu bafite icyo bafite. Aho kugira ngo
rero ugiteze imbere ugire icyo ukora ugategereza ko uw’ahandi azaza kuko azi
icyo kugikoresha akagitwara akazaza kuguha imfashanyo wari ukeneye (…) uba
wigize ubusa. Ntimuzigire ubusa.
“Ntimuzemere ko muzagira icyo mugeraho
ari uko undi muntu yaje kubibakorera cyangwa yabibakoreye. Iyo ni yo politiki
mbi RPF mu myaka imaze yagombaga n’ubu igomba gusubiza.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda
gusubiza amaso inyuma bakibuka aho u Rwanda rwavuye avuga ko ibibazo u Rwanda
rwanyuzemo iyo hatagira igikorwa ntacyo ruba ruri cyo
Ati “Ibibazo tumaze kunyuramo nk’u
Rwanda mu mateka yacu… u Rwanda musubize amao inyuma mwibuke ndetse n’uyu munsi
u Rwanda rudahagurutse ngo rugire icyo rwikorera, rwigezaho ubu muba muri
ubusa.”
Yagaraggaje ko iyo u Rwanda rwicara
rugaterera iyo ubu amahanga aba aza gufasha Abanyarwanda akabaha ibyo kurya
ariko ibyo ntakintu byari kuba bimaze kuko ni ubusa avuga ko ibihugu byaje
gufasha u Rwanda ariko ko rwari rufite ibyo rumaze kubaka.
Like This Post? Related Posts