Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul
Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko Politiki nzima ari
iyo guhangana n’ibibazo biriho, atari politiki y’ibinyoma no guhimba kuko iyo
yongera ibibazo aho kubicyemura.
Kuri uyu wa Gatanu i Rusororo ku
Intare Arena hateraniye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nama ya biro
politiki yayo yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2000 n’abandi bashyitsi.
Afungura iyi nama mu ijambo rye,
umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Christophe Bazivamo, yashimye
uruhare rwa buri Munyamuryango mu kubaka u Rwanda mu myaka 32 u Rwanda rumaze
rwibohoye.
Mu ijambo rye ,Chairman wa FPR
inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko
politiki nyayo kandi ya FPR ikwiye kuba koko politike icyemura ibibazo.
Yagize ati”Ubundi abantu bavuga RPF
cyangwa andi mashyaka bikajya muri Politike politike ikaba rwaserera. Politike
jye numva ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo. Nta yindi
politike.
Politiki y’ibinyoma no guhimba no kubeshya no gushakisha uko watirisha…..bimwe
mwita gushushanya rimwe na rimwe ibyo biguha ibindi bibazo ntabwo biguha
ibisubizo ahubwo byongera ibibazo ku byo wari ufite”.
Perezida Kagame avuga ko ibi bijyana
n’uburyo abantu babanye cyangwa se umubano hagati y’ibihugu
Ati”Nujya gufatanya n’abandi urabanza wowe ukumva ikikurimo ufite ni iki wowe
utanga kugirango uhuze n’icyo undi atanga mwese mubigiremo inyungu ari wowe ari
n’uwo mufatanyije”.
Perezida Kagame avuga ko hakiri
ikibazo cy’amateka u Rwanda ndetse na Africa bisangiye, aho usanga abantu basa
nk’aho tacyo bafite bashyira ku meza ngo basangire n’abandi ahubwo Africa
igahora ishaka ko abandi bagira icyo bashyira ku meza ngo babone kuza
bagasangira.
Ibi ngo bituma imibanire ya Africa
n’ibindi bice by’igihugu usanga Africa ihora ikeneye kugabirwa no gufashwa
gusa.Aha Perezida Kagame akavuga ko bidakwiye guhora uko kuko ari ukwisuzuguza
asaba abantu kutemera gusuzugurwa bigira ubusa,badakwiye kwemera kuba ubusa
ahubwo ibihugu bikwiye guteza imbere ibyo bifite aho gufashwa n’abandi bagamije
gutwara na bicye byari bihari.
Like This Post? Related Posts