• Amakuru / POLITIKI

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazigera ruceceka ku bibazo birebana n'umutekano warwo, n'ubwo rwaba ruhura n'igitutu, ibihano cyangwa kunengwa n'amahanga kubera uko rubona ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yabitangaje ku wa 17 Nyakanga 2026, mu nama yaBiro  Politiki ya RPF-Inkotanyi yabereye muri Intare Conference Arena, aho yagarutse ku bibazo by'umutekano mu karere, umubano w'u Rwanda n'amahanga ndetse n'inshingano z'Abanyarwanda mu kurinda igihugu cyabo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko hari abifuza ko u Rwanda rureka kuvuga ku bibazo rubona bibangamiye umutekano warwo, ariko ashimangira ko ibyo bitazigera bibaho.

Yagize ati:"Nzaceceka ari uko napfuye. Iyo ni yo nzira yonyine ishobora gutuma nicecekera."

Yavuze ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kitatewe n'u Rwanda

Perezida Kagame yongeye gusobanura ko u Rwanda rutigeze rutangiza intambara cyangwa amakimbirane ari kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko ayo makimbirane ashingiye ku bibazo bya politiki n'umutekano bimaze imyaka myinshi imbere muri Congo ubwayo, ndetse no ku kuba ubuyobozi bw'icyo gihugu butarakemura ibibazo abaturage bamwe bamaze igihe bagaragaza.

Yagize ati ikibazo cy'umutwe wa M23 n'abaturage uvuga ko uhagarariye cyagombaga gushakirwa umuti binyuze mu biganiro no gukemura ibibazo byabo, aho kubyirengagiza.

Perezida Kagame yavuze ko impamvu u Rwanda rwakomeje kuvuga kuri iki kibazo ari ukubera ko mu burasirazuba bwa RDC hakomeje kuba umutwe wa FDLR, u Rwanda rufata nk'umutwe w'iterabwoba ugizwe ahanini n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka rusaba ubuyobozi bwa Congo n'umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zo gukuraho uwo mutwe, ariko ko ibyo rwifuzaga bitigeze bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Nk'uko Perezida Kagame yabivuze, kuba FDLR ikomeje gukorera hafi y'umupaka w'u Rwanda ni ikibazo igihugu kidashobora kwirengagiza.

Perezida Kagame yanenze kandi uburyo ibihugu bimwe n'imiryango mpuzamahanga byakomeje gufatira u Rwanda ibihano aho gukemura ibibazo by'umutekano rwagaragazaga.

Yavuze ko ibiganiro byabereye i Nairobi, Doha na Washington bitigeze biha agaciro gahagije impungenge z'u Rwanda.

Ati:"Nta mwanya uba uhari wo kumva ibyo u Rwanda ruvuga. Icyo ubona ni ibihano, ibihano, ibihano gusa."

Yongeyeho ko bamwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka kugena inkuru ivugwa ku bibazo byo muri Congo batitaye ku ruhande rw'u Rwanda.

Yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'amasomo yayo

Perezida Kagame yavuze ko amahanga akwiye kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho isi yananiwe guhagarika ubwicanyi nubwo hari ibimenyetso byagaragazaga ko bwari bugiye kuba.

Yibukije ikiganiro yavuze ko yagiranye n'umwe mu bayobozi b'u Bufaransa mu 1991, wamubwiye ati:

"N'ubwo mwafata Kigali, ntimuzasanga abantu banyu bahari."

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside ari bwo yasobanukiwe uburemere bw'ayo magambo, agaragaza ko hari ibimenyetso byari bizwi mbere ariko ntihagire igikorwa.

Perezida Kagame yanagarutse ku bibazo by'umutekano byugarije Abanyamulenge batuye i Minembwe mu burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko u Rwanda rwagiye rugaragaza impungenge zarwo ku bikorwa byibasira uwo muryango, ariko rukabwirwa ko ibyo bitarureba.

Yagize ati:"Bameze nk'abakubwira bati 'ceceka, ibyo si ibyawe.' Niba atari ibyanjye, se kuki bitaba ibyanyu? Kuki namwe mutabihangayikishwa?"

Yaburiye ko kutita ku bikorwa byibasira abaturage bafite ibyago bishobora kuvamo ibibazo bikomeye, nk'uko byigeze kuba mu mateka.

Yahamagariye Abanyarwanda kurinda igihugu

Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano n'ubusugire bw'igihugu cyabo.

Yavuze ko n'ubwo u Rwanda ari igihugu gito kandi rushobora guhura n'igitutu giturutse hanze, ejo hazaza harwo hazagenwa n'ubushake bw'Abanyarwanda ubwabo.

Yagize ati:"Mushobora kutugirira nabi byinshi, ibyo ndabyemera. Ariko gutekereza ko mwadukuraho burundu si ibintu byoroshye."

Yanashimangiye ko kuvuganira umutekano w'u Rwanda atari amahitamo ahubwo ari inshingano, bityo ko igihugu kizakomeza kugaragaza impungenge zacyo no gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye umutekano wacyo, kabone n'iyo cyaba gihura n'igitutu cyangwa ibihano.

Amagambo ya Perezida Kagame agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gushimangira ko umutekano warwo ari ingenzi, kandi ko rutazahagarika kuwuvuganira n'ubwo hari ibitutu bituruka hanze.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments