Mu muhanda
Kigali Muhanga, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka
ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo, igahita ihitana abantu
icyenda , abandi barenga 10 bagakomereka.
Iyi mpanuka
yabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu, mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa
Musambira kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026.
Ni imodoka
ebyiri zasekuranye, zirimo itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace
Minibus, ndetse n’ikamyo yari irimo abantu babiri.
Iyi modoka
itwara abagenzi, yari irimo abantu 21 yari mu cyerekezo kiva mu Mujyi wa
Kigali, mu gihe ikamyo yo yavaga i Muhanda yerecyeza i Kigali.
ACP
Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko iyi mpanuka
yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye iriya modoka itwara abagenzi,
washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere atabanje gushishoza ngo arebe ko
hari ikinyabiziga kiri mu muhanda yashaka kunyuraniraho n’iyi modoka.
Iyi modoka
itwara abagenzi yahise igongana n’iriya y’ikamyo, abantu icyenda bahita bahasiga
ubuzima, mu gihe abandi cumi na bane (14) bakomeretse.
ACP Rutikanga
“Iyi modoka yari itwaye abantu 21, ku bw’amahirwe make abantu icyenda bahita
bahasiga ubuzima.”
Umuvugizi wa
Polisi y’u Rwanda yakomeje agira ati “Ni impanuka yari ikomeye, hari
abakomeretse cyane ariko bageze kwa muganga bagihumeka.”
Imibiri
y’abitabye Imana, yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka
Muhanga, naho bariya cumi na bane bakomeretse bajyanwa mu Bitaro binyuranye
kugira ngo bitabweho.
Umuvugizi wa
Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga kandi yihanganishije imiryango yabuze abayo,
anasaba abakoresha umuhanda kurushaho kuwukoresha neza bubahiriza amategeko
y’umuhanda, by’umwihariko ko abagiye kunyura ku binyabiziga, bakwiye kugira
ubushishozi buhagije.
Like This Post? Related Posts