Umunyemari
Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gusura no kwigira ku
bafatanyabikorwa mu rwego rw’Ubuzima, yavuze ko iki Gihugu yagendereye atari
intangarugero mu guhanga udushya gusa, ahubwo ko ari n’Igihugu cyiza cyo
gushoramo imari mu ngeri zinyuranye zirimo kubungabunga ubuzima bw’abantu
ndetse no kubaka inzego.
Ni
uruzinduko uyu munyemari arimo mu Rwanda rugamije kwiga ku buryo bwo
gushimangira no guteza imbere inzego z’ubuzima, kwagura amahirwe ari mu
bukungu, ndetse no kuzamura urwego rwo guhanga udushya mu Gihugu.
Ni
uruzinduko rubayeho mu gihe Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gushaka
uburyo byakwihuta mu rugendo rw’iterambere no kwihuta mu ikoranabuhanga
rigamije impinduka hagamijwe kurushaho kuzamura ubukungu ndetse n’urwego rw’ubuzima.
Mu kiganiro
yagiranye n’Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru CNBC ku Mugabane wa Afurika,
Godfrey Mutizwa; mbere yuko uyu mushoramari agirira uruzinduko mu Rwanda, uyu
munyamakuru yatangiye amabuza icyo yiteze muri uru ruzinduko agiriye mu Gihugu
gifite ibigwi byiza mu kuzamurira ubushobozi abantu, kubaka inzego, mu gihanga
udushya ndetse no mu kuzamura ikoranabuhanga.
Bill Gates
yasubije agira ati “Ikigaragara kuri njye si udushya twihariye gusa, ahubwo ni
uburyo gushora imari ry’igihe kirekire mibereho y’abantu, inzego zikomeye
ndetse na serivisi bitanga umusaruro mu iterambere rifatika.”
Yakomeje
agira ati “Kuva muri 2000, umubare w’abana b’Abanyarwanda bapfa bataruzuza
imyaka itanu, wagabanutseho 80%, ndetse umubare w’abagore bapfa babyara n’impfu
z’abana bapfa bavuka, byagabanutseho 85%. Ibi byagezweho ku bw’ishoramari
ry’igihe kinini mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze, gushyigikira Abajyanama
b’Ubuzima, no kubaka inzego nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.”
Bill Gates
yavuze kandi ko muri uru ruzinduko ateganya kuzagura n’abayobozi mu nzego nkuru
z’u Rwanda, abari ku ruhembe mu rwego rw’ubuzima, abakora mu rwego rwo guhanga
udushya, abashakashatsi, ndetse n’abanyeshuri mu mashuri makuru, hagamije kumva
neza imikorere nimikoranire yabo mu nzira igamije guteza imbere imibereho.
Ibihe
bikomeye ariko n’amahirwe kuri Afurika
Uyu muherwe
kandi yagarutse ku bihe bitoroheye Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika nyuma
yuko hakuweho inkunga byagenerwaga byumwihariko mu bijyanye n’urwego
rw’ubuzima, kandi ko byabishyize mu ihuriro ryo kugena ahihutirwa hagomba
gushorwa imari nke bisanganywe.
Ati “Ariko
iyo ubushobozi bubaye bucye, icy’ingenzi ni ugushora imari mu bikorwa tuzi ko
bigira akamaro kanini.”
Akomeza
agira ati “Gushora imari mu buvuzi bw’ibanze bivuze gushora imari mu mutungo
ukomeye w’igihugu: abaturage bacyo. Muri Afurika yose, ndashishikarizwa kubona
za leta zishyira imbere aya mashoramari. Ntegereje kubibona mu bikorwa hano mu
Rwanda, no kumenya byinshi ku ishoramari rikomeje gushorwa mu buvuzi bw’ibanze,
abakozi bo mu nzego z’ubuzima, gukumira indwara, no kuzivurwa hakiri kare, nka
bumwe mu buryo buhendutse bwo kurokora ubuzima.”
Yakomeje
avuga ko hari ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika biriho birakora
impinduka mu rwego rw’Ubuzima, na Senegal na Zambia, byashyizeho amavugurura mu
kunoza imikoranire, yagize uruhare mu kugabanya hafi kimwe cya kabiri
cy’ubushobozi bwashyirwaga muri uru rwego, ndetse no gushyira ubushobozi bucye
mu bikorwa bitanga umusaruro ushimishije.
Ati “Umwaka
ushize, natangaje ko Gates Foundation izashora miliyari 200 z’amadolari mu
myaka makumyabiri iri imbere, aho umubare munini uzagirira akamaro Afurika. Mu
by’ukuri, iterambere rirambye rizashingira ku nzego zikomeye z’imbere mu Gihugu
n’ubuyobozi, ni yo mpamvu uruhare rwacu ari ugushyigikira ibyo ibihugu bya
Afurika bimaze kwishyiriraho.”
Yaboneyeho
kandi kwibutsa Afurika ko rufite amahirwe akomeye, kuko rufite urubyiruko
rwinshi, aho yibukije ko mu mwaka wa 2040 uyu Mugabane ari wo uzaba ufite
abaturage benshi bari mu myaka yo gukora, bityo ko igihe ibi Bihugu byareba
kure bigashora imari mu bikorwa by’ingenzi, nk’ubuzima, uburezi, no guhanga
udushya, byazatuma uyu Mugabane uzaba ufite ubukungu buhambaye muri iki
Like This Post? Related Posts