Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Ali al-Zaidi, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Tehran mu murwa mukuru wa Iran, rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no kuganira ku mutekano wo mu karere, nyuma y’iminsi mike ahuye na Perezida wa Amerika, Donald Trump, i Washington.
Amashusho yatangajwe ku wa Kane agaragaza indege yari itwaye Ali al-Zaidi igeze ku Kibuga cy’Indege cya Mehrabad i Tehran, aho yakiriwe n’abayobozi ba Iran mbere yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Iran, Seyed Ali Madanizadeh. Ibiganiro byitabiriwe kandi n’intumwa zaturutse mu bihugu byombi.
Mbere yo guhaguruka yerekeza muri Iran, Al-Zaidi yavuze ko urwo ruzinduko rugamije kuganira ku ngingo zinyuranye zirimo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’umutekano n’iterambere ry’akarere, ndetse no gushimangira amahoro n’umutekano.
Yagize ati: "Iraq na Iran bifitanye amateka maremare, umuco uhuriweho, imipaka n’inyungu zihuriweho. Ibyo bisaba gukomeza gukorera mu mwuka w’ibiganiro, ubufatanye no kubahana kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi babone iterambere rirambye, ndetse hanashyigikirwe amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere no ku Isi."
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko uru ruzinduko ari "intambwe ikomeye" mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Yasabye inzego za Leta z’impande zombi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ajyanye n’ubukungu, ubucuruzi, umutekano n’ibikorwaremezo.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Iraq ahuye na Perezida Donald Trump i Washington, mu gihe umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ukomeje gukaza umurego, ibintu bikomeje kugira ingaruka ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati.