• Amakuru / MU-RWANDA

 

Inararibonye zitandukanye mu itangazamamuru zasobanuye ko ibyitwa 'Ubuvugizi' bidakwiye kwitwa inkuru kuko hari ibyo ziba zitujuje mu bisabwa inkuru ya kinyamwuga.

Aba basobanura ko n'ubwo muri iyi minsi mu bitangazamakuru bitandukanye hakunze kugaragara ibyitwa 'Inkuru z'Ubuvugizi', ibi ngo bidakwiye kuko ubusanzwe inkuru iba idafite uruhande ibogamiyeho mu gihe mu Buvugizi bidashoboka ko uwakoze iyo nkuru yabura kubogamira kuri uwo ukorerwa ubuvugizi.

Nyinshi muri bene izi nkuru akenshi ziba ari izisabira ubutabera no kurenganurwa ababa bavuga ko bahohotewe n'abandi naho izindi zikaba izisabira ubufasha ababa bababaye mu buryo bumwe cyangwa ubundi nk'abarwaye indwara zikeneye ubuvuzi buhenze cyangwa abakene bagowe imibereho.

Izi nararibonye zibutsa ko inkuru ubundi iba igomba gukorwa mu nyungu za rubanda kandi ikaba igamije kugira isomo runaka isigira abayibona bityo ko izo muri ubu bwoko bwitwa 'Ubuvugizi' zidakwiye kwita inkuru.

N'ubwo batabuza abanyamakuru bazikora kuba bazikora, aba bavuga ko ibyiza zahindurirwa izina kandi zigakorwa gusa mu rwego rw'ubukungu zikanitwa gusa 'Inkuru' aho kuzita 'Ubuvugizi.'

Jean Baptiste Micomyiza, umwe muri izi nararibonye umaze imyaka irenga 20 muri uyu mwuga yagize ati "Iyo ubyise ubuvugizi biba bihindutse ikindi kintu, ibyiza twabyita gusa inkuru tukagarukira aho. Ntiwakora Ubuvugizi udafite uruhande ubogamiyeho, ikindi burya ubuvugizi ni ibintu bisaba ubundi bushakashatsi. Mwibuke ko umunyamakuru aba agomba guhagarara hagati kandi agakorera mu nyungu rusange."


Ku bijyanye n'inkuru ziba zigamije gusabira abantu ubufasha, Micomyiza avuga ko "Zakorwa ariko ntizitwe ubuvugizi, ikindi ni ngombwa ko nazo mu kuzikora hitabwa ku kuba uwo uyikozweho yabitangiye uburenganzira cyangwa se yaba ari umwana akaba yabutangiwe n'umuhagarariye."

Uyu kandi avuga ko abanyamakuru baba bagomba kwirinda gushaka kugena uko ikibazo cyigaragajwe mu nkuru kirangira kuko bitari mu nshingano zabo, ibi abihera ko hari bamwe mu banyamakuru bashobora kugwa muri uyu mutego ahanini biturutse no kubyo baba barijeje uwo bakoreye ubwo buvugizi bagamije kugira indonke bamusaba.

Uwizeyimana Marie Louise na we yibutsa ko muri izi nkuru haba hakwiye kwitabwa ku kantu kose gashobora guteza impaka, ati " Wirinda ko abayibona batekereza ko hari uwo ubogamiyeho, ukirinda ibyatera abantu ubwoba, ukanita ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw'abana n'abafite ubumuga. Gusaba amafaranga abantu na byo bigomba kwitonderwa kuko hari ubwo byaguteza ibindi bibazo byo gushaka kugena uko ikibazo cyarangira mu rwego rwo kugera ku cyo uba warijeje uwo waguhaye amafaranga."


Inkuru z'itwa iz'ubuvugizi ni zimwe mu zikunze kugarukwaho mu itangazamakuru zitavugwaho rumwe aho akenshi bituruka ku kuba abazikorerwa hari ubwo bajya bagararagaza ko bari bijejwe n'abanyamakuru ko inkuru izagira ibyo ihindura ku miterere y'ikibazo, ni mu gihe abazikorwaho nabo hari ubwo bajya babifata nko kwibasirwa n'ibitangazamakuru biba byazikoze ibinatuma rimwe na rimwe nabo bagira abandi banyamakuru bakoresha mu kwisobanura.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments