Mu gihe
abana bari mu biruhuko, ni amahirwe meza yo kubafasha gukoresha neza umwanya
wabo, bakiga ibintu bishya bibubaka kandi bibategurira ejo hazaza.
Ni muri urwo
rwego, Playing for Change Rwanda ku bufatanye na Iganze Event Company, bateguye
gahunda idasanzwe yiswe Summer Special Vacation, igamije gufasha abana
kuvumbura impano zabo no kuziteza imbere.
Iyi gahunda
yakira abana bafite guhera ku myaka 4 kuzamura, ikaba ibafasha kwiga ubumenyi
butandukanye mu buryo bushimishije kandi bwubaka impano zabo.
Amasomo
atangwa iminsi itanu mu cyumweru (Kuwa Mbere kugeza Kuwa Gatanu), aho abana
bahabwa amahirwe yo kwitoza no gukura mu bumenyi butandukanye.
Nkuko twabitangarijwe
na Robert Niyikiza Umuyobozi Mukuru wa Playing For Change
Rwanda yatubwiye ko muri iyi gahunda ya Summer
Special Vacation abana bazahabwa amasomo arimo :Kuririmba (Vocal
Training),Gucuranga Piano,Gucuranga Guitar,Gucuranga Ingoma (Drum
Lessons),Music Theory,Rhythm & Percussion,Imbyino (Dance Lessons)
ndetse bongereho n’amasomo y’Icyongereza (English Classes)
n’Igifaransa (French Classes)
Nkuko
yakomeje kubitubwira iyi gahunda igamije gufasha abana gukura
bafite icyizere, ubuhanga, ubuhanzi ndetse n’ubumenyi bw’indimi zibafasha
guhangana n’isi y’iki gihe.
Yasoje
avuga ko aya ari amahirwe akomeye ku babyeyi bifuza ko abana
babo bamara ibiruhuko mu bikorwa bifite akamaro aho kubipfusha ubusa
abasaba kuzan abana babo bakarushaho gukabya inzozi zabo .
Amasomo
azabera mu Kigali, Nyamirambo, kandi imyanya iracyari mike Ni ngombwa kwihutira
kwandikisha umwana wawe mbere y’uko imyanya yose yuzura.
Abifuza
kuzana abana babo cyangwa bashaka amakuru
arambuye kuri iyi gahunda bahamagara kuri izi numero cyangwa
bakandika kuri whatsapp 0788 353 907
0788 622 852
Ntucikwe! Ha umwana wawe amahirwe yo kwigaragaza, guteza imbere impano ye no
kubaka ejo heza binyuze muri Summer Special Vacation Program.
“Let Your Talent Shine!” Impano y’umwana wawe ishobora kuba intangiriro y’ejo hazaza he heza.
Like This Post? Related Posts