Madamu Jeannette
Kagame yafunguye ku mugaragaro igikorwaremezo ‘Imbuto Hub’ gikomatanyirijemo
serivise nyinshi zifasha abaturage b’ingeri zose kugira imibereho myiza,
cyubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation.
Ni igikorwa
cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata kuri uyu wa Gatanu
tariki 24 Nyakanga 2026, hafungurwa Imbuto Hub Bugesera.
Imbuto Hub
Bugesera imaze amezi atatu itangiye gukora aho ihuriramo abantu b’ingeri
zinyuranye biganjemo urubyiruko aho ruhugurwa ku gukora imyuga itandukanye
irimo ubudozi, kogosha, ikoranabuhanga n’ibindi bibafasha kwihangira imirimo.
Umuyobozi
Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gushyiraho ‘Imbuto Hubs’
bigamije kubaka umuryango kuva ku mwana muto kugeza ku babyeyi, binyuze mu
mikino, imyidagaduro, kwigisha abato gusoma, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi.
Ati “Kubera
ko uyu ni umuco dushaka kubaka, ntabwo ari umuco wa Imbuto Foundation gusa. Ni
ahantu hafite imizi mu muryango.”
Yavuze ko
Imbuto Hub atari yo ije guhindura umuryango ahubwo abantu ari bo bazawuhindura
bakoresheje iyo nyubako, bityo ko hasabwa ubufatanye bwa buri wese
Ati “Urwo ni
urugendo tubasaba kudushyigikiramo, ntabwo tubasaba kudufasha kubaka inyubako,
ahubwo turabasaba kugira uruhare mu kubaka umuryango.”
Madamu
Jennette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, yavuze ko
Imbuto Hubs ari indi ntambwe uyu muryango uteye mu myaka 25 umaze, asaba
urubyuriko n’abandi kuyibonamo.
Yagize ati
“Hashize imyaka 25 tubiba imbuto. Imbuto z’ubumenyi, iz’amahirwe, iz’icyizere.
Hari izamaze kwera. Hari n’izikura buhoro, kuko kubaka umuntu si umurimo
w’umunsi umwe.”
Yakomeje
agira ati “Uyu munsi rero ntabwo turi hano gutaha inyubako gusa. Turi hano
kubiba indi mbuto. Imbuto y’icyiciro gishya. Icyiciro kizafasha amahirwe
kwegera abaturage kurushaho, impano z’urubyiruko zigahabwa urubuga, n’umuryango
nyarwanda ugakomeza kuba umuryango utekanye kandi ushoboye.”
Madamu
Jeannette Kagame yashimangiye ko Imbuto Foundation yatekereje gushyiraho Imbuto
Hub kugirango abana, urubyiruko ndetse n’ababyeyi bahakure ubumenyi, ubuzima
bwiza, ndetse n’andi mahirwe atandukanye.
Ati
“Twabonye ko umwana ukeneye ishuri akeneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye ko
urubyiruko rukeneye ubumenyi, ariko rukanakenera ubujyanama, indangagaciro,
n’urubuga rwo guhanga udushya. Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru, ukeneye
ibiganiro biwuhuza, kugira ngo urere neza.”
Yakomeje
agira ati “Imbuto Hub rero si inkuta. Ni urugo. Ni urugo ruhuza izo serivisi
zose, rugaherekeza umuntu mu byiciro byose by’ubuzima bwe: kuva mu bwana, mu
busore, kugeza abaye umubyeyi nawe urera.”
Muri Imbuto
Hub habamo ibyumba bitandukanye bihugurirwamo urubyiruko mu myuga itandukanye.
Muri imbuto
Hub, habamo icyumba gihugurirwamo abiga ubudozi aho cyatangiranye n’urubyiruko
rw’abahungu n’abakobwa.Hari kandi icyumba gihugurirwamo urubyiruko 56
rwiga ibijyanye n’ubwiza harimo kogosha no gusuka aho harimo abakobwa 48
n’abahungu 8 aho bamaze amezi atatu. Muri iki gihe urubyiruko 117 baherewe
amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro muri iki kigo.