• Amakuru / MU-RWANDA

Mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze hasojwe amahungurwa ku micungire y’urwego rw’Ingabo yitabiriwe n’abakozi bo mu nzego z’umutekano zitandukanye zo mu Rwanda,

Aya mahugurwa yatangiriye ku cyiciro cyakozwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga kuva tariki 1 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2026, akomereza ku cyiciro cyo kwiga imbobana nkuboe ku ishuri cyatangiye kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2026 asojwe.

Yitabiriwe n’abantu 26 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’UBugenzacyaha (RIB), Urwego rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Ubutasi n’Umutekano (NISS) ndetse n’abakozi ba Minisiteri y’Ingabo n’Iy’Ububanyi n’Amahanga.

Aya mahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu buyobozi, igenamigambi, imicungire y’umutungo, no gufata ibyemezo, hagamijwe guha abasirikare n’abakora mu rwego rw’ingabo ubushobozi bukenewe bwo gucunga neza inzego z’ingabo n’ibikorwa byazo.

Iyi gahunda ibategura gucunga neza inzego z’ingabo, ibikorwa bya gisirikare, n’umutungo haba mu bihe by’amahoro ndetse no mu bihe by’intambara.

Aya yari amahugurwa ya gatatu mu ruhererekane rw’amahugurwa yo ku rwego rw’ubuyobozi bukuru yateguwe n’Ishuri Rikuru ry’ Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments