• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Guverinoma ya Tchad yatangaje ku mugaragaro ko yamenyesheje Umuryango w’abibumbye  icyemezo cyo kuva mumu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI), isobanura ko uru rukiko rukoresha ubutabera "bufite ibipimo bibiri" kandi rugakurikiranira cyane cyane ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko ubuyobozi bwa Tchad buvuze ko kuva CPI yatangira gukora mu mwaka wa 2002, umubare munini w'iperereza n'imanza zayo wibanze ku bihugu bya Afurika, ibintu buvuga ko bigaragaza ubutabera bubogamye ndetse n'ikoreshwa rya politiki mu mikorere y'urwo rukiko.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bwa Tchad bwavuze ko bushyigikiye ihame ryo kurwanya kudahana no gukurikirana abakora ibyaha bikomeye, ariko bukagaragaza ko ibyo bigomba gukorwa mu buryo buboneye kandi bungana ku bihugu byose, hatitawe ku mugabane cyangwa ku nyungu za politiki.

Nubwo Tchad yamaze gutanga ubusabe bwo kuva muri CPI, amategeko ateganya ko icyo cyemezo kizatangira gukurikizwa nyuma y'umwaka umwe. Muri icyo gihe cyose, Tchad iracyafite inshingano zo gukomeza gufatanya na CPI mu iperereza n'imanza uru rukiko rukurikiranye.

Mu myaka yashize, Tchad yari imwe mu bihugu bya Afurika byakoranye bya hafi na CPI, cyane cyane mu iperereza ryakorewe ku byaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu byabereye mu karere ka Darfur muri Sudani, aho yafashaga mu bikorwa byo gukusanya ibimenyetso no gufata bamwe mu bakekwagaho ibyaha.

Icyemezo cya Tchad kije gikurikira ibyafashwe n'ibindi bihugu byo mu karere birimo Niger, Mali na Burkina Faso, na byo biherutse gutangaza ko bivuye muri CPI. Ibi bikomeje kongera impaka ku mubano hagati w'ibihugu bya Afurika n'uru rukiko, ndetse bamwe bakavuga ko bishobora kugabanya uruhare rwa Afurika muri gahunda z'ubutabera mpuzamahanga.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko niba ibindi bihugu na byo byafata umwanzuro nk'uwo, bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya CPI no ku bushobozi bwayo bwo gukurikirana ibyaha mpuzamahanga ku mugabane wa Afurika.

Ku rundi ruhande, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagaragaje impungenge zayo kuri iki cyemezo. Ivuga ko kuva kwa Tchad muri CPI bishobora kudindiza urugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana, cyane cyane ku bahohotewe n'urugomo rwabaye muri Tchad mu mwaka wa 2022, aho abantu benshi bishwe abandi bagahohoterwa mu myigaragambyo n'ibikorwa by'umutekano.

Iyi miryango isaba ko nubwo Tchad yava muri CPI, yakomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga y'ubutabera, igakora iperereza ryigenga kandi igahana abagaragaweho uruhare mu byaha bikomeye, kugira ngo abarokotse n'imiryango y'abahohotewe babone ubutabera.

Icyemezo cya Tchad gikomeje gukurikirwa n'umuryango mpuzamahanga, mu gihe impaka ku mikorere ya CPI n'uruhare rwayo mu guharanira ubutabera ku isi zikomeje gufata intera.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments