Mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel hagaragaye ibyapa binini byamamaza (billboards) byashyizwe ku mihanda ikomeye, bisaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gukomeza ibikorwa bya gisirikare kuri Iran, mbere y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ruteganyijwe i Washington.
Ibi byapa yanditseho amagambo agira ati: “Mr. President, finish the job!” (Nyakubahwa Perezida, rangiza akazi), asaba Trump gushyigikira Israel binyuze mu bikorwa bya gisirikare byeruye byo kurwanya Iran.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Trump aherutse guhagarika by’agateganyo ibitero bya gisirikare kuri Iran, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri by’ibitero by’indege, kugira ngo hahabwe umwanya ibiganiro bya dipolomasi bijyanye n’umutekano wo mu Muhora wa Hormuz.
Leta ya Amerika yatangaje ko nubwo ibitero byahagaritswe by’agateganyo, bishobora gusubukurwa igihe ibiganiro byaba bidatanze umusaruro cyangwa bikaba bidashoboye kugera ku masezerano mashya yo guhagarika imirwano.
Ibi kandi bibaye mu gihe amakuru atandukanye avuga ko hari ukutumvikana hagati ya Washington na Jerusalem ku bibazo bimwe by’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ibijyanye na Iran na Lebanon.
Ku wa Mbere, Perezida Trump yavuze ko Iran yasabye ibiganiro, yaba binyuze ku bahuza ndetse no mu buryo butaziguye.
Yagize ati: “Hari amahirwe y’uko twagera ku masezerano.”
Aya magambo agaragaza ko nubwo impande zombi zikomeje guterana amagambo, hakiri icyizere cy’uko inzira y’ibiganiro ishobora gutanga umusaruro no kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati ya Amerika na Iran.