Goma/Bukavu – Abaturage ibihumbi batuye mu mijyi ya Goma na Bukavu, igenzurwa n’ihuriro AFC/M23, bazindukiye mu mihanda kuri uyu wa Mbere mu myigaragambyo yo kwamagana umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, banamagana ibihano Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano (UNSC) kafatiye bamwe mu bayobozi ba AFC/M23.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’imiryango ya sosiyete sivile ikorera muri iyi mijyi, ivuga ko ibihano byafatiwe Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri iri huriro, Col. Nzenze Imani, ndetse n’Umugaba Mukuru wa MRDP Twirwaneho, Brig. Gen. Charles Sematama, bibogamye kandi bidafasha gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abateguye iyi myigaragambyo banenze Perezida Tshisekedi, bamushinja gushaka kuguma ku butegetsi binyuze mu guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo yemererwe kuyobora manda zirenze ebyiri, bavuga ko icyo gikorwa kinyuranyije n’amahame ya demokarasi.
Mbere y’uko imyigaragambyo iba, ku wa 27 Nyakanga, abayobozi ba sosiyete sivile bari basabye uburenganzira ba ba Meya ba Goma na Bukavu kugira ngo imyigaragambyo ibe mu mutekano, ndetse bavuga ko bahawe ubufasha bwo kuyikora mu ituze.
Abigaragambyaga bitwaje ibyapa bitandukanye byamaganaga ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi, banenga ibihano bya Loni ndetse banagaragaza ko bifuza ibiganiro bya politiki byatanga amahoro arambye.
Bamwe mu myanzuro yari yanditse ku byapa bagiraga bati: "Ntitwemera ibihano Loni yafatiye abayobozi ba AFC/M23 bidafite ishingiro." Abandi berekanaga ko kuva AFC/M23 yafata Goma na Bukavu, umutekano, serivisi z’amazi n’amashanyarazi ndetse n’ubuzima rusange byateye imbere muri iyo mijyi.
Mu Mujyi wa Goma, abaturage bamwe bagaragaje ubutumwa bugira buti: "Twebwe abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru twamaganye umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga n’ibikorwa bya Leta ya Kinshasa bihungabanya ibice byagaruwemo umutekano na AFC/M23."
I Bukavu, umwe mu bagize sosiyete sivile yavuze ko intego y’iyo myigaragambyo ari uguharanira amahoro no kwamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Yagize ati: "Ntitwemera ko Itegeko Nshinga rihindurwa. Turashaka ko ibiganiro by’amahoro byihutishwa kugira ngo haboneke amahoro arambye."
Yanenze kandi ibihano byafatiwe abayobozi ba AFC/M23, avuga ko bidakwiye gufatirwa abaturage cyangwa abayobozi bavuga ko baharanira amahoro n’uburenganzira bw’Abanye-Congo.
Guverineri Wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, na we yashyigikiye imyigaragambyo, avuga ko ibihano bifatirwa uruhande rumwe mu makimbirane bidashobora kuzana amahoro.
Yagize ati: "Iyo impande ebyiri ziri mu makimbirane ariko rumwe rukaba ari rwo rwonyine ruhabwa ibihano, amahoro ntabwo ashobora kuboneka. Ahubwo bishobora kongera amakimbirane no kugabanya icyizere abantu bafitiye ibiganiro by’amahoro."
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba mu bibazo by’umutekano, ndetse hakomeje ibiganiro bigamije gushaka umuti wa politiki hagati ya Leta ya Kinshasa n’ihuriro AFC/M23. Ibikorwa nk’ibi bigaragaza uko impaka ku buyobozi bw’igihugu, ibihano mpuzamahanga n’inzira z’amahoro bikomeje gukaza umurego muri RDC.