Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero
Indangamirwa Icyiciro cya 16 gusoza amahugurwa rufite intego yo kuba abubatsi
b’iterambere ry’u Rwanda, abakemura ibibazo kandi bagaharanira guhanga
ibisubizo bishya bizafasha igihugu gukomeza gutera imbere.
Yabitangaje
mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Itorero ryabereye mu Kigo cy’Imyitozo cya
Gisirikare cya Gabiro, aho yibukije urubyiruko ko ejo hazaza h’u Rwanda
hushingiye ku ruhare rw’Abanyarwanda ubwabo, aho gutegereza ko iterambere
rizava hanze.
Perezida
Kagame yasabye urubyiruko kujyana isomo rimwe rikomeye mu byo rwize muri
Itorero.
Yagize ati: “Mu
bintu byinshi mugiye kujyana, hari kimwe mugomba kugumana mu mutwe: ubu muri
abubatsi b’ikintu runaka. Muri abakemura ibibazo. Muri abantu bafite ubushobozi
bwo guhanga ibisubizo bishya. Kandi mufite inshingano yo gutanga umusanzu mu
kubaka igihugu.”
Yavuze ko
urubyiruko rukwiye kumva ko rufite ubushobozi bwo guhindura igihugu binyuze mu
bitekerezo byarwo, umurimo unoze n’ubwitange.
Perezida
Kagame yashimangiye kandi ko nta wundi
uzubaka u Rwanda usibye Abanyarwanda ubwabo.
Yaburiye
urubyiruko kwirinda imyumvire yo gutegereza ko abanyamahanga ari bo bazazana
ibisubizo ku bibazo by’igihugu.
Yagize ati:“U
Rwanda ntiruzubakwa n’abantu baturuka ahandi, oya rwose. Niba hari
uwabitekerezaga, ahindure iyo mitekerereze ako kanya. Ntibikora gutyo. Ni mwe
mugomba kurwubaka.”
Yasobanuye
ko ubufatanye mpuzamahanga bushobora gufasha igihugu, ariko ko iterambere rirambye
rigomba guturuka ku mbaraga, ubumenyi n’ubwitange bw’Abanyarwanda.
Perezida
Kagame yakomeje asaba urubyiruko
kudatinya gufata inshingano no guhanga udushya mu nzego zitandukanye.
Yavuze ko
igihugu gikeneye urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, rushobora gukemura
ibibazo byugarije abaturage no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Yagaragaje
ko buri wese, aho ari hose, ashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
binyuze mu gukora neza, kwiga, guhanga udushya no gukorera hamwe.
Yongeye
kwibutsa abitabiriye Itorero ko gahunda ya Indangamirwa itagamije gusa gutanga
amasomo y’ubumenyi, ahubwo igamije kubaka urubyiruko rufite indangagaciro zo
gukunda igihugu, ubwitange, ubunyangamugayo n’ubuyobozi bwiza.
Yasabye
urubyiruko gukoresha amasomo rwakuye muri iri Torero mu buzima bwa buri munsi
no kuba intangarugero mu miryango no mu muryango mugari nyarwanda.
Perezida
Kagame yasoje ashimangira ko afite icyizere gikomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda,
arusaba gukomeza kugira intego, gukorera igihugu no kwizera ko rufite
ubushobozi bwo kugihindura.
Yavuze ko
iterambere ry’u Rwanda rizashingira ku baturage barwo bafite icyerekezo,
disipulini n’umuco wo gukemura ibibazo, bityo ko Indangamirwa z’Icyiciro cya 16
zikwiye kuba bamwe mu bazayobora urwo rugendo rwo kubaka igihugu gifite
amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye.
Like This Post? Related Posts