• Amakuru / POLITIKI

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi wa Oman n’uwa Nouvelle-Zélande guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Amb. Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi, ugiye guhagararira Oman mu Rwanda azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Olivia Charlotte Owen wa Nouvelle-Zélande azakorera i Addis Ababa muri Ethiopie.

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman bifitanye umubano ukomeye ushingiye kubufatanye mu nzego zitandakunaye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, n’ubwikorezi. 

Mu bihe bitandukanye, ibi bihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye agamije koroshya ingendo, ishoramari, n’ikoranabuhanga.

Mu minsi ishize Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangije ku mugaragaro ingendo zayo za mbere zihuza Umurwa Mukuru, Muscat n’uwa Kigali. Izi ngendo zikorwa kabiri mu cyumweru buri wa Kabiri no ku wa Kane, bikazafasha abagenzi kubona uburyo bworoshye kandi budahenze bwo gukora ingendo hagati ya Oman n’u Rwanda.

Abagenzi bazajya bagira amahirwe yo gukomeza ingendo zabo bajya mu bindi bice by’Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya, Afurika n’u Burayi.

Ku rundi ruhande, umubano w’u Rwanda na Nouvelle-Zélande uarahamye aho ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu nzego zutandukanye zirimo politiki, ubucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda na New Zealand biherutse gutera indi ntambwe ikomeye mu gushimangira umubano wabyo, nyuma yo gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye agamije kunoza ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Iby’ingenzi bikubiye muri aya masezerano harimo gushyiraho ibiganiro bya politiki bihoraho hagati y’ibihugu, kungurana ibitekerezo ku bibazo mpuzamahanga n’Akarere, gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye (nk’ubucuruzi, ishoramari, n’iterambere).

Aya masezerano azafasha mu kunoza uburyo ibihugu byombi biganira kenshi kandi ku rwego rwo hejuru, gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

 





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments