Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yamaganye
amasezerano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranaye n’Umutwe
w’abajenosideri wa FDLR agaragaza ko ibyakozwe bihabanye n’ibikubiye mu
masezerano ibihugu byombi byasinyiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Iby’ayo
masezerano byatangajwe na Minisitiri ushinzwe kwihuza kw’akarere, Floribert
Anzuluni, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa Kabiri tariki
ya 28 Nyakanga 2026.
Iki kiganiro
kandi cyanitabiriwe na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa
Guverinoma, Patrick Muyaya.
Anzuluni
yavuze ko aya masezerano yasinywe hagati ya RDCna FDLR ari intambwe ikomeye ku
kibazo cya FDLR, avuga ko agamije gutuma abarwanyi b’uyu mutwe bashyira intwaro
hasi, bagasezererwa ndetse bakanashyirwa mu bice byagenwe.
Yagize ati:
“Uyu munsi twishimiye kubamenyesha ko habaye impinduka ikomeye ku kibazo cya
FDLR. FDLR, nyuma y’ibikorwa bimaze igihe, yasinye ‘protocole’ yo gushyira
intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa.”
Anzuluni
yongeyeho ko iyi gahunda iri mu byo RDC yiyemeje bijyanye no gushyira mu
bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Perezida Félix Tshisekedi
na Perezida Donald Trump ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije gushakira umuti ikibazo
cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko mu
rwego rw’iyo gahunda, FDLR yiyemeje gusesa burundu umutwe wayo no guhitamo aho
abarwanyi bayo bazerekeza.
Yavuze ko
bamwe bashobora gusubira mu Rwanda, mu gihe abandi bashobora kujya mu bindi
gihugu.
Ku rundi
ruhande Minisitiri Nduhungirehe yavuze ntahantu na hamwe amasezerano ya
Washington ahuriye n’ayasinywe hagati ya RDC na FDLR avuga ko ari uburiganya
bwa leta ya Kinshasa n’ibikoresho byayo.
Yagize ati
“ Gushyira umukono kuri iyi ngirwamasezerano (“protocol”) hagati ya se
(leta ya Kongo), umwana (FDLR), n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya jenoside)
ntabwo ahuye na gato n’Amasezerano ya Washington, kuko nta hantu na hamwe
ateganya ibintu nk’ibyo”.
Yakomeje
agira ati “ Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ingengabitekerezo ya jenoside
ntabwo uri mu banyamuryango b’ayo Masezerano; ahubwo ni wo arebwa na yo. Ngicyo
igituma ibi ari uburiganya bugaragara bwa Kinshasa n’ibikoresho byayo, akaba
ari amayeri y’urwiyerurutso rwa RDC yo kugira ngo yikure mu nshingano zayo
z’ibanze zo gusenya uyu mutwe.”
Minisitiri
Nduhungirehe yongeye kwibutsa ko mu masezerano y’amahoro ya Washington RDC
yemeye ko igomba gusenya FDLR mu minsi 90 ariko ko itabyubahirije.
Yakomeje agaragaza
ko kuva masezerano ya Washington yashyirwaho umukono leta ya Kinshasa itongeje
gusa inkunga ya gisirikare igenera FDLR ahubwo ko igice kinini cyayo kinjijwe
mu ngabo zayo FARDC.
Amb
Nduhungirehe yavuze ko RDC yahagarariye ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uyu
mutwe ufite ingengabitekerezo ya jenoside aho yinjije bamwe mu banyapolitiki
bafitanye isano n’ubutegetsi bwahozeho mu Rwanda baba mu Burayi, barimo
Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana, na Thadée
Kwitonda.
Like This Post? Related Posts