Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje ko itegeko rigena uburyo bwo gutegura kamarampaka igamije guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu ryubahirije amategeko.
Iki cyemezo cyafashwe na Perezida w’Urukiko, Dieudonné Kamuleta Badibanga, ku wa 28 Nyakanga 2026, kikaba gifungura inzira yo gutangira ibiganiro ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya RDC.
Abasesenguzi bavuga ko iri vugururwa rishobora kugira ingaruka ku gihe kizaza cya politiki y’igihugu, cyane ko rishobora guha Perezida Félix Tshisekedi amahirwe yo kongera gushaka ubutegetsi nyuma yo kurangiza manda ye ya kabiri mu 2028.
Itegeko Nshinga rya RDC risanzwe riteganya ko Perezida agomba kuyobora igihugu mu gihe cya manda ebyiri gusa. Tshisekedi yatangiye kuyobora RDC mu 2019, ndetse yongera gutorerwa manda ya kabiri mu matora yo mu 2023.
Itegeko rya kamarampaka ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko yombi rigamije gushyiraho uburyo bwo kuvugurura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga. Urukiko rwemeje ko Perezida afite ububasha bwo gutangiza iyo nzira binyuze mu Nteko yihariye, nyuma hakazakurikiraho kamarampaka abaturage bagatanga igitekerezo cyabo.
Gusa iyi gahunda ikomeje kurwanywa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Moïse Katumbi na Delly Sesanga. Bavuga ko iri vugururwa rishobora kuba uburyo bwo gufasha Tshisekedi gushaka manda ya gatatu.
Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bari barateguye imyigaragambyo yo kwamagana iri hindurwa, ariko bayisubitse nyuma y’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi butangaje ko buzategura ibiganiro bidaheza bigamije guhuza Abanye-Congo.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2026, Perezida Tshisekedi yavuze ko atigeze asaba manda ya gatatu, ariko avuga ko niba abaturage bazabyifuza azabyubahiriza. Yongeyeho ko niba ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kizaba kitarakemuka mu 2028, amatora ashobora kutazaba.