• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gusaba urubyiruko rw’Abanyarwanda kwirinda ubusinzi n’ibindi biyobyabwenge, agaragaza ko biri mu bibazo bikomeje kwangiza ubuzima bw’abakiri bato no kubabuza kugera ku ntego zabo.

Yabitangaje ubwo yaganiraga n’abitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, abasaba kubanza kwita ku buzima bwabo no gufata ibyemezo bibafasha kubaka ejo hazaza heza.

“Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko igihugu kibafitiye icyizere kandi ko ari bo bazubaka ejo h’u Rwanda.

Yagize ati:“Mwebwe rubyiruko turabakeneye. Turabakunda. Ariko mbere ya byose, nimubanze mwiyiteho.”

Yasobanuye ko urubyiruko rugomba kurinda ubuzima bwarwo no kwirinda ibintu byose byaburizamo inzozi zarwo, kuko ari rwo musingi w’iterambere ry’igihugu.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko kunywa inzoga birenze urugero bimaze kuba nk’umuco bamwe bakururiramo n’abandi.

Yagaragaje ko hari abantu bashora bagenzi babo muri uwo muco, nyamara ugira ingaruka zikomeye ku buzima no ku hazaza h’urubyiruko.

Yagize ati: “Uyu muco wo kunywa inzoga, mbona bamwe bawugize nk’idini, bakawinjizamo n’abandi. Inzoga zirabica. Ziri kwica urubyiruko. N’abakuru benshi zarabarangije, abandi na bo bari muri uwo murongo ariko bananirwa kubivamo.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gutekereza ku ntego rwihaye no ku cyerekezo cy’igihugu, agaragaza ko ubusinzi n’ibiyobyabwenge bishobora kubisenya mbere y’uko babigeraho.

Yagize ati:“Ndabihanangiriza kandi ndabinginga. Ibyo twavuze byose, impamvu mwaje hano n’ibyo duteganyiriza igihugu cyacu, ibi bintu bishobora kubica mbere y’uko mugera ku nzozi zanyu.”

Yibukije urubyiruko ko amahirwe yo kubaho neza no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda asaba kwirinda imyitwarire ishobora kubasenyera.

Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rufite disipulini kandi rufite ubushobozi bwo guhanga udushya no gukemura ibibazo.

Yavuze ko kubaka u Rwanda bidashoboka igihe urubyiruko rwaratwawe n’ibiyobyabwenge cyangwa ubusinzi, kuko ibyo bigabanya ubushobozi bwo gukora no gutekereza neza.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida Kagame yasabye urubyiruko guhitamo inzira ibafasha kugera ku ntego zabo, bakirinda ibishuko bishobora kubangiriza ejo hazaza.

Yashimangiye ko urubyiruko rufite amahirwe menshi yo guteza imbere igihugu, ariko ko ayo mahirwe azagerwaho ari uko rurinze ubuzima bwarwo, rugakunda umurimo, rugaharanira ubumenyi kandi rugakomeza kubaka u Rwanda rufite amahoro n’iterambere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments