Perezida wa Bassirou
Diomaye Faye yageze ku wa Kabiri i Bamako, umurwa mukuru wa Mali, mu ruzinduko
rw'akazi n'ubuvandimwe rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi no
kuganira ku bibazo byugarije akarere ka Afurika y'Iburengerazuba.
Perezida
Diomaye Faye, uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ECOWAS , yakiriwe na
Perezida w'inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, bagirana ibiganiro byibanze ku
gukomeza ubufatanye hagati ya Dakar na Bamako ndetse no ku bibazo bireba
akarere.
Uru
ruzinduko rw'amasaha 24 rwari rugamije kongera imikoranire hagati ya Sénégal na
Mali, ibihugu bifitanye amateka y'ubuvandimwe n'ubufatanye mu nzego
zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ibikorwa remezo n'umutekano.
Mu ngingo
z'ingenzi zaganiriweho harimo uburyo bwo kongera imbaraga mu mikoranire y'umuryango
ushinzwe guteza imbere no kubyaza umusaruro Umugezi wa Sénégal, ndetse n’ihuriro
rihuza ibihugu bikoresha ifaranga rimwe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu
n'ubufatanye bw'akarere.
Abayobozi
bombi banagarutse ku kibazo cy'ubwikorezi hagati y'ibihugu byombi. Mali,
igihugu kidakora ku nyanja, gishingira cyane ku cyambu cya Dakar kugira ngo
cyinjize ibicuruzwa bitandukanye biva mu mahanga. Nyamara, mu mezi ashize, uru
rugendo rw'ubwikorezi rwagize ibibazo bikomeye bitewe n'ibitero by'imitwe
yitwaje intwaro ikorera mu gace gahuza umujyi wa Kayes n'umurwa mukuru Bamako.
Ibyo bitero
byatumye imodoka zitwara ibicuruzwa zitakibasha kunyura muri uwo muhanda nk'uko
byari bisanzwe, ibintu byagize ingaruka ku bucuruzi no ku itangwa ry'ibicuruzwa
muri Mali.
Perezida
Bassirou Diomaye Faye yashimangiye ko amahoro n'umutekano ari ingenzi mu guteza
imbere ubucuruzi no koroshya ubuhahirane hagati y'ibihugu byo mu karere.
Yanavuze ko Sénégal yiteguye gukomeza gufatanya na Mali mu gushaka ibisubizo
birambye ku bibazo by'umutekano n'iterambere.
Ku ruhande
rwa Mali, Perezida Assimi Goïta yashimye uru ruzinduko, arugaragaza nk'intambwe
ikomeye mu gukomeza ubucuti n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. Yagaragaje ko
ibiganiro byatanze amahirwe yo kurebera hamwe uburyo bwo kuzahura ubukungu no
kongera umutekano mu karere.
Abasesenguzi
ba politiki bemeza ko uru ruzinduko rushobora kugira uruhare mu kongera
icyizere hagati ya Sénégal na Mali, ndetse no gutanga umusanzu mu gushimangira
ubufatanye hagati y'ibihugu bya Afurika y'Iburengerazuba mu gihe akarere
gakomeje guhangana n'ibibazo by'umutekano, iterabwoba n'ihungabana ry'ubukungu.
Like This Post? Related Posts