• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Urukiko Rukuru rwa Entebbe muri Uganda rwakatiye igifungo cy’imyaka 21 Padiri Dominic Alinga wo muri Kiliziya Gatolika, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro muri Uganda (URA) no kugerageza kwica undi muntu.

Uyu mupadiri wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Iriiri, mu Karere ka Napak, yemeye imbere y’urukiko ko yateye icyuma Bosco Ngorok, umukozi wa URA, inshuro nyinshi ku wa 2 Ukwakira 2024, bikamuviramo urupfu.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Padiri Alinga yakekaga Ngorok ko ari we watanze amakuru ku bayobozi be, bikaba byaratumye ahagarikwa mu mirimo y’ubupadiri.

Bwavuze ko mu rwego rwo kwihorera, Padiri Alinga yatumiye Ngorok ngo baganire, nyuma bagafata urugendo berekeza Entebbe. Ubwo bari mu modoka, ngo yamuteranye icyuma inshuro nyinshi.

Mu gihe cy’icyo gikorwa, Moses Abigaba yagerageje gutabara, ariko na we Padiri Alinga agerageza kumugonga n’imodoka. Abigaba yashoboye kurokoka ahunga, mu gihe Padiri Alinga yahise ava aho hantu.

Bosco Ngorok yaje kwitaba Imana azize ibikomere yatewe, naho Padiri Alinga aza gutabwa muri yombi mu Ukwakira 2026, atangira kuburanishwa.

Urukiko rumaze gusuzuma ibimenyetso n’ibisobanuro byatanzwe, rwamuhamije ibyaha rumukatira igifungo cy’imyaka 21.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments