• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye impapuro z'ubuhagararizi zitanzwe na ba Ambasaderi babiri bashya bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, mu muhango wabereye muri Village Urugwiro.

Abo ni Amb. Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi, wagizwe Ambasaderi w'Ubwami bwa Oman mu Rwanda, ndetse na Olivia Charlotte Owen, wagizwe High Commissioner wa New Zealand mu Rwanda.

Uyu muhango ugaragaza intambwe ya nyuma mu buryo bwa dipolomasi, aho aba bahagarariye ibihugu byabo bahabwa uburenganzira busesuye bwo gutangira inshingano zabo mu Rwanda.

Amb. Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi aje guhagararira Ubwami bwa Oman mu gihe umubano hagati y'ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.

U Rwanda na Oman bisanzwe bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo n'ubundi bufatanye bwa dipolomasi.

Biteganyijwe ko manda ye izibanda ku gukomeza kwagura ayo mahirwe no gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Perezida Kagame yanakiriye Olivia Charlotte Owen, watangiye inshingano ze nka High Commissioner wa New Zealand mu Rwanda.

New Zealand n'u Rwanda bikomeje gushimangira umubano mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, guhanga udushya ndetse n'iterambere rirambye.

Nubwo afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, azakurikirana ibikorwa byose birebana n'umubano wa New Zealand n'u Rwanda.

Kwakira aba bahagarariye ibihugu byabo ni kimwe mu bimenyetso by'uko u Rwanda rukomeje kwagura umubano warwo n'ibihugu byo hirya no hino ku isi.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere dipolomasi ishingiye ku bufatanye, ishoramari, ubucuruzi n'iterambere rirambye, ari na byo bikomeje gukurura ibihugu byinshi kurushaho gukorana na rwo.

Biteganyijwe ko aba ba Ambasaderi bazakorana n'inzego zitandukanye z'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere umubano hagati y'ibihugu byombi no guteza imbere inyungu rusange z'abaturage.

 


Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Mushya wa Oman, Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi, mu Rwanda.

 

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Mushya wa Nouvelle-Zélande, Olivia Charlotte Owen, mu Rwanda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments