• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Ifungwa rye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, rikaba rifitanye isano n’iperereza rikomeje ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, watawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026.

Nkurikiyimana akekwaho ibyaha birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Amakuru y’iperereza agaragaza ko umugore uyobora kamwe mu tugari two mu Murenge wa Musebeya yari yaramenyesheje Visi Meya Uwamariya ko Gitifu w’Umurenge amuhohotera, ariko ngo ikibazo cye nticyakurikiranywe.

Nyuma y’aho uwo muyobozi w’akagari yitabaje RIB, hatangiye iperereza ryatumye Nkurikiyimana afatwa, ndetse naryo rikaza no gukurikirwaho Uwamariya kubera gukekwaho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Kugeza ubu, Uwamariya Agnes na Nkurikiyimana Pierre bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abayobozi bose kwirinda gukoresha imyanya bafite bahohotera abo bayobora cyangwa guhishira ibyaha, ashimangira ko abazabifatirwamo bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments