Abantu barindwi bakomerekeye mu gitero cy’indege bivugwa ko cyagabwe n’Igisirikare cya Israel ku nzu iri mu nkambi y’impunzi ya Al-Shati, mu Mujyi wa Gaza, ku wa Gatatu.
Amashusho yafashwe nyuma y’icyo gitero agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka, abaturage biruka bahunga, mu gihe imbangukiragutabara zari zihutiye kugera aho cyabereye. Hari kandi inyubako zasenyutse n’abaturage bashakaga abarokotse mu bisigazwa by’amazu.
Abatangabuhamya bavuga ko icyo gitero cyanasenye amahema yari acumbikiwemo imiryango yimuwe n’intambara imaze amezi menshi ihanganishije impande zombi.
Umwe mu baturage yavuze ko inkambi yari ituwemo n’imiryango 35, yose ikaba yasigaye idafite aho kuba nyuma y’icyo gitero.
Yagize ati: “Imiryango igera kuri 35 yari ituye hano. Ubu hasigaye amatongo gusa.” Yongeyeho ko abantu bagera kuri 150, barimo abana, basigaye badafite aho bikinga.
Uyu muturage yanagaragaje ko atizera ibiganiro bikomeje kubera i Cairo bigamije gushaka agahenge, avuga ko ibiri kubera muri Gaza bigaragaza ko intambara igikomeje.
Kugeza igihe aya makuru yatangarijwe, Igisirikare cya Israel nticyari cyaragize icyo kivuga kuri iki gitero cyihariye. Gusa, amakuru aturuka mu bitangazamakuru atangaza ko abaturage bari babanje kuburirwa gusohoka muri ako gace mbere y’uko igitero kigabwa.