Perezida wa
Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, yakiriye Umuyobozi
w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) Dr. Pradeep K. Khosla na Ivan
Murenzi, umwungirije.
Ibiro
by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Dr.
Pradeep baganiriye ku cyerekezo cya UR ndetse n’ahashyizwe imbaraga mu
kwimakaza ireme ry’uburezi, ubushakashatsi no guhanga ibishya binyuze mu
gutanga ubumenyi bukenewe mu gushyigikira imibereho myiza n’iterambere
ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Kaminuza y’u
Rwanda (UR) yashinzwe mu mwaka wa 2013, ifite intego yo guteza imbere Igihugu
binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme, gukora ubushakashatsi, no gutegura
abayobozi bashoboye gukemura ibibazo by’abaturage.
U Rwanda
rushyize imbere iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse
gahunda y’Igihugu y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere iteganya ko
abaturage bose bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga mu 2029, mu gihe abandi
miliyoni 1 bazaba barigishijwe ubumenyi mu byerekeye ‘coding’.