Ishami rya Politiki ry’umutwe wa AFC/M23 ryandikiye Akanama k’Umutekano ka Loni risaba ibisobanuro ku buryo ibihano biherutse gufatirwa uwo mutwe n’abayobozi bawo byafashwe, rivuga ko rifite impungenge ku kubogama kw’inzego za Loni muri icyo kibazo.
Mu ibaruwa kopi yayo yabonywe n'ikinyamakuru Jeune Afrique, AFC/M23 yasabye Loni gusobanura uruhare Perezida uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Kanama k’Umutekano yaba yaragize mu gutegura no gushyigikira imyanzuro yashyize uwo mutwe n’abayobozi bawo ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
Uyu mutwe wanasabye Loni gusobanura ingamba zafashwe kugira ngo hirindwe amakimbirane y’inyungu no gukumira ko Komite ishinzwe ibihano yakwifashishwa n’umwe mu mpande ziri mu makimbirane.
AFC/M23 kandi yagaragaje impungenge ku ruhare rw’Umutwe wa Loni ushinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO), ivuga ko hakenewe ibisobanuro ku buryo Loni izakomeza kubungabunga ukutabogama bwayo.
Mu bindi yasabye, harimo ko ibaruwa yayo ishyirwa mu nyandiko zemewe za Komite ishinzwe ibihano, ikagezwa no ku bihugu 15 bigize Akanama k’Umutekano ka Loni, kugira ngo izitabweho mu byemezo bizafatwa mu gihe kiri imbere birebana na AFC/M23 n’abayobozi bayo.
Muri uku kwezi, Akanama k’Umutekano ka Loni kafatiye ibihano AFC/M23 ndetse n’abayobozi bayo barimo Corneille Nangaa na Col. John Imani Nzenze, ukuriye ubutasi bw’uwo mutwe.