Saudi Arabia yakiriye abakuru b’ingabo n’abahagarariye ibihugu 43 mu murwa mukuru Riyadh, mu biganiro bigamije gushyiraho ihuriro mpuzamahanga ryo kurinda umutekano wo mu nyanja mu gihe amakimbirane mu karere akomeje kwiyongera.
Amashusho yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Saudi Arabia agaragaza abayobozi ba gisirikare bitabiriye iyo nama, barimo abaturutse mu Bwongereza, Malaysia, Jordan ndetse n’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Ikigo cy’itangazamakuru cya Saudi Arabia (SPA) cyatangaje ko iyi gahunda igamije gukomeza umutekano w’amazi mpuzamahanga, kurinda inzira z’ubwikorezi bwo mu nyanja no guhangana n’ibikorwa bishobora guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga.
SPA yavuze ko abakuru b’ingabo cyangwa ababaserukira baturutse mu bihugu 43 bitabiriye iyo nama, mu gihe ibihugu n’imiryango 51 byari byatumiwe, bamwe bakitabira imbonankubone abandi bakoresheje ikoranabuhanga.
Ibihugu byatangije iri huriro byatangaje ko rigamije “kongera umutekano wo mu nyanja, kurinda ubwisanzure bwo kugenda mu mazi, kurinda inzira z’ubucuruzi n’izitwara ingufu, ndetse no kurengera inyungu zihuriweho mu Nyanja Itukura, Inzira ya Bab al-Mandab n’Ikigobe cya Aden.”
Iyi gahunda ije mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Saudi Arabia n’inyeshyamba za Houthi zo muri Yemen.
Mu minsi ishize, umuvugizi w’ingabo za Houthi yatangaje ko bashyizeho “ibihano ku bwikorezi bwo mu nyanja” byibasira Saudi Arabia, babivuga nk’igisubizo ku byo bise “guhagarikirwa ibikorwa by’ubwikorezi.”
Nyuma yaho, ibitangazamakuru bya Saudi Arabia byatangaje ko abarwanyi ba Houthi bagabye ibitero ku mato abiri ya Saudi Arabia mu Nyanja Itukura.