Abashinzwe kuzimya inkongi muri Bugiriki bakomeje guhangana n’imiriro ikomeye yibasiye ikirwa cya Crete, aho abantu babiri bashinzwe kuzimya umuriro bamaze gupfa, abandi bagera ku 8,000 barimo abaturage n’abakerarugendo bakurwa mu byabo.
Amashusho yagaragaje abashinzwe kuzimya inkongi bahanganye n’imiriro miremire, mu gihe kajugujugu n’abakozi bari ku butaka bageragezaga kuwugabanya. Hari amazu n’imodoka byafashwe n’umuriro, mu gihe umwotsi mwinshi wakwiraga ku misozi no mu midugudu ikikije ako gace.
Umuriro ukomeye watangiriye hafi ya Krya Vrysi ku wa Gatatu nyuma ya saa sita, mbere y’uko umuyaga ukomeye utuma ukwirakwira vuba ugana mu bice bituwe n’abantu ndetse n’ahantu hakunze gusurwa n’abakerarugendo ku nkombe z’amajyepfo ya Crete.
Abashinzwe kuzimya inkongi babiri bapfuye nyuma yo kugwa mu mutego w’umuriro ubwo bari mu modoka yabo.
Inzego z’ubutabazi zohereje abashinzwe kuzimya umuriro barenga 200 n’imodoka 53 kugira ngo bahangane n’iyi nkongi mu gace ka Rethymno. Umuyaga wageraga ku muvuduko urenga kilometero 100 ku isaha wakomeje kubangamira ibikorwa bya kajugujugu no gutuma umuriro ukomeza gukwira.
Abantu bagera ku 8,000 bimuwe mu ijoro rimwe nyuma y’uko umuriro uteraga ubwoba imidugudu ndetse n’agace k’ubukerarugendo ka Agia Galini. Undi muriro watangiye hafi ya Asomatos ku wa Kane, bituma hatangwa andi mabwiriza yo kwimura abaturage.
Amazu, imirima n’ibice binini by’ibimera byangiritse, nubwo abayobozi bari bagikora igenzura kugira ngo bamenye uburemere bw’ibyangiritse.
Andi makuru avuga ko undi mushinzwe kuzimya umuriro yapfiriye mu bikorwa byo guhangana n’inkongi yabereye hafi ya Gytheio ku mugabane wa Peloponnese. Indi miriro yagaragaye kandi ku birwa bya Lesbos, Paros no mu bindi bice bya Greece.
Izi nkongi zibaye mu gihe amajyepfo y’u Burayi akomeje guhura n’ubushyuhe bukabije, amapfa n’umuyaga ukomeye, ibintu byateje imiriro ikomeye muri France, Espagne na Turkey, bituma abantu benshi bimurwa ndetse bigashyira igitutu ku nzego z’ubutabazi.