Ingabo z'u
Rwanda (RDF) zinjije ku mugaragaro icyiciro gishya cy'urubyiruko rw'abahungu
n'abakobwa binjiye mu ngabo nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y'ibanze ya
gisirikare yamaze amezi atandatu, yabereye mu Kigo cy'Amahugurwa ya Gisirikare
giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo
gusoza ayo mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General MK
Mubarakh, witabiriwe n'abajenerali ba RDF, ofisiye bakuru n'abato
n'abandi basirikare ku zindi nzego.
Muri uwo
muhango, abasirikare bashya berekanye ubumenyi n'ubushobozi bungukiye mu
mahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza barasa ku ntego no gukora imyitozo
itandukanye ya gisirikare, bagaragaza ko biteguye gukora inshingano batanga
ikiguzi icyo aricyo cyose mu kurinda no gukorera igihugu.
Mu ijambo
rye, General MK Mubarakh yashimiye abo basirikare ku kwihangana, ubwitange
n'umurava bagaragaje mu gihe cyose cy'amahugurwa. Yabakiriye mu muryango mugari
wa RDF, anabashishikariza gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda ubusugire bw'u
Rwanda no kurinda umutekano w'abarutuye.
General MK
Mubarakh yongeye kwibutsa inama zatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku rubyiruko rwitabiriye
Gahunda y'Indangamirwa yabereye mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gabiro giherereye mu
Karere ka Gatsibo.
Yabasabye
gukomeza guharanira kubungabunga ururimi rw'Ikinyarwanda, umuco nyarwanda,
imigenzo, amahame n'indangagaciro by'u Rwanda, no guhora biteguye guhangana
n'icyahungabanya umutekano w'igihugu.
Yanabakanguriye
kwirinda ubunebwe, amacakubiri, imvugo zibiba urwango cyangwa zishyigikira ayo
macakubiri, ndetse n'imyitwarire mibi irimo ubusinzi n'ubusambanyi.
General MK
Mubarakh yabibukije ko amahugurwa barangije ari intangiriro y'urugendo rwabo
rwa gisirikare, ashimangira ko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa agamije
kongera ubumenyi n'ubushobozi bwabo hakurikijwe uko inshingano za RDF zigenda
zihinduka.
Yabasabye
gushyira mu bikorwa ibyo bize, kubahiriza icyerekezo n'inshingano za RDF, no
kugira uruhare mu kubaka ingabo z'umwuga, zifite ubushobozi kandi zirangwa
n'imyitwarire myiza.
Yashimangiye
by'umwihariko akamaro ko kugira ikinyabupfura no gukurikiza indangagaciro
z'ibanze za RDF, mu gihe bazaba binjira mu mitwe yabo ya gisirikare no gukorana
na bagenzi babo
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yashimiye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho, by'umwihariko abarimu, kubera ubwitange n'umuhate bagaragaje mu gutoza no guha ubumenyi abo basirikare bashya bikabategurira gutanga umusanzu unoze mu kurinda no kurengera u Rwanda.