Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yavuze ko igihugu cye gifite uburenganzira busesuye bwo kubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka, anashimangira ko umutekano watangiye kugaruka nyuma y’imyigaragambyo n’ibitero byibasiye abimukira.
Lamola yabitangaje ku wa Kane, asubiza ku myanzuro y’inama ya 69 y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), yari yagaragaje impungenge ku mutekano w’abanyamahanga batuye muri Afurika y’Epfo.
Yagize ati: “Kimwe n’ibindi bihugu byose, Afurika y’Epfo ifite uburenganzira bwo kubahiriza amategeko yayo agenga abinjira n’abasohoka.”
Yavuze ko nubwo habaye ibikorwa by’urugomo byakozwe n’abantu ku giti cyabo, ubu ibintu byamaze gutuza, kandi ko Guverinoma ikomeje gukemura ikibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa.
Lamola yanatangaje ko inzego z’umutekano zamaze guta muri yombi abantu bagera kuri 82 bakekwaho kwishora mu bikorwa byo kwifatira amategeko mu ntoki, birimo gusahura no kwangiza ibikorwa by’abandi.
Ibi bibaye nyuma y’uko Abanya-Ghana babiri bagejeje ikirego ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), basaba ko rwakora iperereza ku bitero byagabwe ku bimukira muri Afurika y’Epfo, bavuga ko bishobora kuba ari ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Guverinoma ya Ghana na yo yagejeje iki kibazo ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), igaragaza impungenge ku byo yise ibikorwa by’urwango byibasira abanyamahanga.
Mu byumweru bishize, Afurika y’Epfo yaranzwe n’imyigaragambyo yamaganaga abimukira, aho bamwe bagabweho ibitero ndetse ibikorwa by’ubucuruzi byabo bigasahurwa, ibintu byakomeje kuzamura umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’ibihugu bimwe byo muri Afurika y’Uburengerazuba birimo Ghana na Nigeria.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola