Ibikorwa byo kwakira no kohereza amato byakomeje nk'uko bisanzwe ku Cyambu cya Damietta muri Misiri, nyuma y'umunsi umwe havuzwe igitero cya drone cyibasiye icyo cyambu.
Amashusho yafashwe ku wa Kane agaragaza amato akomeje kwinjira no gusohoka ku cyambu, mu gihe ibikorwa byo gupakira no gupakurura ibicuruzwa byakomeje nta nkomyi.
Ubuyobozi bw'Icyambu cya Damietta bwatangaje ko ibice byose byakira amato n'ibyoherezamo ibicuruzwa bikomeje gukora nk'uko bisanzwe, kandi ko serivisi z'ubwikorezi n'ibikoresho zikomeje gutangwa amasaha 24 kuri 24.
Bwavuze ko icyambu gikomeje guhaza ibikenewe n'amasosiyete akora ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse n'abagikoresha.
Ku wa Gatatu, Minisiteri ya Peteroli ya Misiri yatangaje ko habaye inkongi y'umuriro ku mato abiri atwara gaz yari ari muri icyo cyambu, ariko ntiyahise itangaza icyayiteye.
Nyuma, Guverinoma ya Misiri yavuze ko umuriro wazimijwe kandi ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko ushobora kuba waratewe na drone.
Kugeza ubu nta mutwe cyangwa umuntu uratangaza ko ari we wagabye icyo gitero.