• Amakuru / POLITIKI


Abantu amagana bashyigikiye Palestine bakoze imyigaragambyo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, basaba ko Dr. Hussam Abu Safiya wahoze ayobora Ibitaro bya Kamal Adwan muri Gaza arekurwa.

Abigaragambya bakoze urugendo mu gace ka Les Halles rwagati muri Paris ku wa Kane, batwaye amabendera ya Palestine n’ibyapa bisaba irekurwa rya Dr. Abu Safiya umaze igihe afunzwe na Israel kuva mu Ukuboza 2024.

Abigaragambya baririmbaga bati: “Nimurekure Dr. Abu Safiya”, mu gihe hari n’ibyapa byasabaga ko imfungwa za politiki n’abandi bafunzwe b’Abanyapalestine barekurwa.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa Palestine witwa CAPJPO-EuroPalestine.

Nicolas Shahshahani, umuyobozi wungirije w’uyu muryango, yavuze ko Dr. Abu Safiya afatwa nk’uwafashwe bunyamaswa kandi ko ataragezwa imbere y’urukiko ngo ashinjwe ku mugaragaro.

Yagize ati: “Yatakaje ibiro birenga 40 kuva afunzwe kandi nta birego byamushyikirijwe n’abayobozi ba Israel.”

Dr. Abu Safiya yatawe muri yombi ubwo ingabo za Israel zagabaga igitero ku bitaro bya Kamal Adwan ku wa 27 Ukuboza 2024. Muri Kamena, Urukiko rw’Ikirenga rwa Israel rwanze ubusabe bwo kumurekura, bituma afungwa hakurikijwe itegeko ryemerera gufunga abantu bakekwaho kuba abarwanyi, kugeza nibura mu Ukwakira.

Umwunganizi we mu mategeko ndetse n’umuryango Physicians for Human Rights Israel bavuga ko ubuzima bwe bwifashe nabi cyane kandi ko yakorewe ihohoterwa ubwo yari afunze.

Ku rundi ruhande, Serivisi z’Amagereza za Israel zahakanye ibirego by’ihohoterwa, inzara cyangwa kwangirwa ubuvuzi, zivuga ko abafungwa bafashwe hakurikijwe amategeko kandi bahabwa ubuvuzi bukenewe.

Igisirikare cya Israel kivuga ko Dr. Abu Safiya akekwaho gukorana cyangwa gukorera Hamas, ariko kugeza ubu nta cyaha yashinjwe ku mugaragaro. Abakozi bakoranaga na we ndetse n’imiryango itanga ubufasha bahakanye ibyo birego.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments