Abaturage bo mu Mujyi wa Yambol mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Bulgaria bakoze imyigaragambyo yamagana icyemezo cya Guverinoma cyo kwemerera koherezwa by’agateganyo indege za gisirikare za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abasirikare ku Kigo cy’Indege cya Bezmer.
Abigaragambya bateraniye i Yambol ku wa Kane, batwaye amabendera ya Bulgaria n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, banaka amatara y’umuriro, bafite ibyapa birimo amagambo agira ati: “Indege za gisirikare zivemo”, “Amerika ivemo” na “Yankee, nimugende mu rugo.”
Atanas Stefanov, umupadiri wo muri ako gace, yavuze ko abayobozi bemeye iki cyemezo bazabibazwa, avuga ko kohereza ingabo z’amahanga bidakwiye gukururira Bulgaria kwinjira mu makimbirane atari ayayo.
Yagize ati: “Iyi ntambara si iy’Abanya-Bulgaria.”
Emil Yanev, umwe mu bagize ishyaka ry’aba Nationaliste rya Vazrazhdane, yanenze ikoreshwa ry’iki kigo cyahoze ari icy’ingabo za Bulgaria n’indege za Amerika.
Yavuze ko ari “biteye isoni” kuba ikigo cy’ingenzi cyari cyararetse gukoreshwa none kikaba cyakira indege z’igisirikare cya Amerika.
Abatavuga rumwe n’iki cyemezo bavuga ko koherezwa kw’izi ndege n’abasirikare bishobora kongera ibyago by’umutekano mu karere, cyane cyane mu gihe amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati yakomeza kwiyongera.
Mbere y’iyi myigaragambyo, indege ya gisirikare yagaragaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Varna. Ibinyamakuru byavuze ko yari indege ya Amerika yo mu bwoko bwa KC-135, ikoreshwa mu kongera lisansi izindi ndege ziri mu kirere.
Bivugwa ko iki cyemezo cyemerera koherezwa by’agateganyo indege zigera kuri umunani za KC-135 n’abasirikare b’Abanyamerika bagera kuri 250 ku Kigo cya Bezmer kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 1 Ukwakira, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Inteko Ishinga Amategeko ya Bulgaria yemeje iki cyemezo ku wa 22 Nyakanga. Bulgaria ni umunyamuryango wa NATO kuva mu 2004 kandi ikunze kwakira ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ibihugu by’inshuti.